• Umukino wa sitball ntusaba ko umukinnyi ava mu mwanya we.

    Kamonyi: Umukino wa Sitball uzafasha abana bafite ubumuga kwisanzura mu bandi

    Abarimu bagiye kwigisha abanyeshuri umukino wa sitball maze abafite ubumuga babashe gukina n’abandi mu bihe by’ikiruhuko. Mbere wasangaga abana bafite ubumuga biga ku bigo by’amashuri bifite gahunda y’uburezi budaheza, babura imikino bahuriraho n’abandi.



  • Les Onze du Dimanche yishimira insinzi.

    Les Onze du Dimanche na Magic FC zongeye kugaragaza ko zihanganye

    Amakipe abiri y’abasheshakanguhe bo mu mujyi wa Muhanga (Les Onze du Dimanche na Magic FC) azwiho guhangana bikomeye, kuburyo atajya akina umukino wa gicuti kubera ishyaka ryo kwanga gutsindwa riyaranga.



  • Abitabiriye Tour du Rwanda umwaka ushize.

    Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 12

    Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’uyu mwaka rizaba kuva ku cyumweru tariki 18/11/2012 kugeza tariki 25/11/2012, rizitabirwa n’amakipe 12 aturuka mu bihugu 10 byo hirya no hino ku isi.



  • Amakipe 6 yitabiriye irushanwa ryo kugaragaza impano

    Kuva tariki 15/11/2012, hari kuba amarushanwa ahuza amakipe atandatu harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo kwigaragariza abashinzwe kugurisha abakinnyi i Burayi abakinnyi bafite impano.



  • Itsinda u Rwanda rurimo muri CECAFA ni iryo kwitonderwa - Micho

    Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, avuga ko itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ari iryo kwitonderwa kuko amakipe arigize ashobora gutungurana.



  • Abakinnyi b

    Amavubi na Namibia zanganyije 2-2 mu mukino utavuzweho rumwe

    Ibitego bibiri kuri bibiri nibyo byakiranuye u Rwanda na Namibia mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro tariki 14/11/2012, gusa abatoza ba Namibia bababajwe cyane n’imisufurire y’uwo mukino bavuga ko bagombaga gutsinda u Rwanda ibitego 3-2.



  • Mbuyu Twite ashobora gufatirwa ibihano kubera kutaza mu Mavubi

    Myugariro wa Yanga Africans ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mbuyu Twite, uzwi nka Gasana Eric mu Mavubi, ashobora gufatirwa ibihano, nyuma yo kwanga kuza gukina umukino wa Namibia tariki 14/11/2012 ndetse na CECAFA izaba tariki 24/11/2012.



  • Umukino w’Amavubi na Namibia washyizwe ku mugoroba

    Umukino wa gicuti ugomba guhuza u Rwanda na Namibia kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri stade Amahoro i Remera, washyizwe ku mugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice aho kuba saa cyenda n’igice nk’uko byari biteganyijwe.



  • Samuel Eto’o yaba yinjiza amaeuro ibihumbi 15 uko atsinze igitego

    Umukinnyi w’umunya-Kameroni, Samuel Eto’o Fils, yaba ahabwa ibihumbi 15 by’ama euro uko atsinze igitego, ndetse n’ibihumbi 7.8 by’amaeuros uko atanze umupira mwiza maze udi agahita atsinda.



  • Police Handball Club yerekeje muri Maroc

    Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.



  • KIE yatwaye igikombe cya Beach Handball

    Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.



  • Abakina i Burayi bamaze kugera mu ikipe y’igihugu

    Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.



  • CECAFA: U Rwanda mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar na Eritrea

    Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.



  • Amagare: Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu isiganwa nyafurika

    Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.



  • Ikipe ya Rutsiro yambaye umutuku uvanze n

    Imikino yo kwitegura isabukuru ya FPR mu Ntara y’Uburengerazuba igeze muri 1/4

    Mu mukino wa 1/4 cy’amarushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ushinzwe wabaye tariki 10/11/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’akarere ka Rutsiro yatsinze iya Karongi ibitego 4-3.



  • Imyiteguro bakomeje kuyikorera ku kibuga cy

    Nyanza: Abakobwa bizeye kuzegukana igikombe cya FPR-Inkotanyi

    Abakobwa bo mu karere ka Nyanza bari mu muryango FPR-Inkotanyi baritegura kuzegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize uwo muryango uvutse.



  • Umutoza Micho avuga ko nta mukinnyi ukina i Burayi uzakina CECAFA

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatangaje ko nta mukinnyi n’umwe ukina ku mugabane w’Uburayi azakoresha mu gikombe cya CECAFA izabera i Kampala kuva tariki 24/11-8/12/2012.



  • Ntagwabira yajuririye igihano yahawe cyo guhagarikwa gutoza imyaka itanu

    Uwahoze ari umutoza muri Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu, Ntagwabira Jean Marie, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ajuririra igihano cyo guhagarikwa imyaka itanu yahawe kubera gushinjwa icyaha cyo gutanga ruswa.



  • Karekezi yerekeje muri Tuniziya

    Kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Olivier Karekezi, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tuniziya aho agiye gukinira ikipe ye nshya Club Atletique de Bizertin iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.



  • Valens Ndayisenga ufashe igare ahabwa inama n

    Amagare: Ndayisenga yabaye uwa 5 mu gusiganwa ku giti cye

    Ku munsi wa kabiri w’isiganwa nyafurika ribera muri Burkina Faso, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa gatanu mu gusiganwa ku giti cye (course contre la montre individuel) mu batarengeje imyaka 18.



  • U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

    Ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse tariki 07/11/2012, U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri aho rwavuye ku mwanya wa 124 rugera ku mwanya wa 122.



  • Amagare: Ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa 7 mu gusiganwa ku isaha

    Ku munsi wa mbere w’isiganwa nyafurika ririmo kubera i Ouagadougou muri Burkina Faso, kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa karindwi mu gusiganwa habarwa ibihe buri kipe yakoresheje (course contre la montre).



  • Basketball: Shampiyona y’abagore izatangira tariki 18 Ugushyingo

    Nyuma y’igihe kinini shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagore yaratinze gutangira, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje ko izatangira tariki 18 /11/2012.



  • Abatoza bashya b’ikipe y’igihugu ya Basketball bamaze kumenyekana

    Mutokambali Moise wakurikiranaga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager) ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa basketball akaba yungirijwe na John Bahufite usanzwe atoza Espoir Basketball Club.



  • Imitwaro irimo n’amagare y’ikipe y’u Rwanda yasigaye Addis Ababa

    Ubwo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere bari mu rugendo berekeza i Ouagadougou muri Burkina Faso mu isiganwa nyafurika, bataye imitwaro yabo irimo n’amagare ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa muri Ethiopia.



  • Mutarambirwa Djabiri yahamagawe mu Mavubi

    Djabiri Mutarambirwa ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kirekire asaba ko yahamagarwa, dore ko atahwemye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda.



  • Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Namibia ndetse na CECAFA

    Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.



  • Police yatsinze Etincelles bigoranye

    Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona bigoranye nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi wabereye ku Kicukiro ku cyumweru tariki 04/11/2012.



  • Kaze Cedric.

    Kaze Cedric yagizwe umutoza wa Mukura asimbuye Ruremesha

    Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.



  • KBC yatsinzwe na APR BBC

    Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere ubwo yatsindwaga na Espoir BBC, Kigali Basketball Club (KBC) yongeye gutakaza amanota imbere ya APR BBC ubwo yayitsindaga amanota 87-78 tariki 02/11/2012.



Izindi nkuru: