Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa II iri mu Rwanda kuva tariki 15-18/01/2014 yasesekaye mu karere ka Nyanza yakiranwa ubwuzu kuri uyu wa 16/01/2014 ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
FERWAFA iratangaza ko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Kiyovu utakibaye ndetse n’uwa shampiyona aya makipe yari kuzakina yigijwe imbere.
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon ryiswe ‘La Tropicale Amissa Bongo’, Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa gatatu mu bakinnyi b’Abanyafurika ubwo basiganwaga mu gace ( etapes) ka gatatu ku wa gatatu tariki ya 15/1/2014.
Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda, ikaba irimo kuzenguruka ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’ mu rwego rwo kwamamaza imikino izahuza ibyo bihugu izaba muri Nyakanga uyu mwaka i Glasgow muri Ecosse.
Irakoze Nasser, Makengo Frank wari kapiteni hamwe n’umuzamu, bose b’ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga ubu barahagaritswe kugeza igihe kitazwi, ndetse ntibari mu myitozo hamwe na bagenzi babo.
Grace Nyinawumuntu usanzwe atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali mu abagore, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore none ngo agiye kuyivugurura ku buryo izajya itsinda amakipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’aho Didier Gomes, Umufaransa watozaga Rayon Sport asheshe amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubuyobozi bwayo buratangaza ko mu gihe bugishaka undi mutoza uzamusimbura, Thierry Hitimana wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe ( Team Manager) na Mbusa Kombi Billy wari umutoza wungirije aribo bagiye kuba batoza iyo kipe (…)
Ikipe ya Arsenal yishubije umwanya wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza, nyuma yo gutsindira ikipe ya Aston Villa ku kibuga cyayo ibitego 2-1 tariki 13/1/2014. Uyu mwanya wari wafashwe na Manchester City tariki 12/1/2014 nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 2-1.
Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal, Cristiano Ronaldo, nine wegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi muri 2013, mu birori byabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) i Zurich mu Busuwisi ku wa mbere tariki ya 13/1/2014.
Umufaransa Didier Gomes Da Rosa watozaga ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa mbere tariki ya 13/1/2014 yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse burundu gutoza iyo kipe nyuma y’amaze 14 yari ayimazemo.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere igizwe n’abakinnyi batandatu, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/1/2014, yerekeza muri Gabon mu isiganwa rizenguruka icyo gihugu, rizatangira tariki ya 13/1/2014.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok, yashiyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 20 bagomba gutangira imyitozo ku wa mbere tariki ya 13/1/2014 bitegura kujya mu mikino y’amajonjora ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Nzeli uyu mwaka.
Mu rwego rwo kwiyubaka yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport yatangiye kugura abakinnyi, ikaba igomba gusinyisha umunya-Uganda Mukubya James ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/1/2014.
Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Cote d’Ivoire yatoranijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , nk’umukinnyi w’umwaka wa 2013 muri Afurika.
Igikombe cy’umwami cyo muri Espagne (Copa Del Rey), kuri uyu wa 9 Mutarama 2014, cyarakomeje mu mikino ya 1/8 cy’irangiza. Ikipe ya FC Real Madrid ikaba yaraye itsinze Osasuna ibitego 2-0.
Sitade ya Rwinkwavu, imwe mu za mbere zabayeho mu Rwanda yakinirwagaho n’ikipe yitwaga Standard FC yatangiye gusanwa nyuma y’igihe kini yarabaye itongo.
Mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza ya Capital One Cup mu Bwongereza, wabaye tariki 08/01/2014, ikipe ya Manchester City yanyagiye ikipe ya West Ham United ibitego 6-0 kuri stade Etihad ya Manchester City.
Imirimo yo kubaka Sitade Huye igeze kure. Abahagarariye sosiyete yitwa EEG, ari na yo iri kubaka iyi sitade, bavuga ko nta kibuza, ukwezi kwa Mata kuzashira irangiye neza, ishobora no gukinirwamo.
Ibihe bibi bya Manchester United irimo muri iki gihe byakomeje ubwo yasezererwaga mu cyiciro cya gatatu cy’igikombe cya FA itsinzwe na Swansea City ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cya Manchester United Old Trafford ku cyumweru tariki ya 5/1/2014.
Nzamwita De Gaule ukomoka mu ikipe Intare FC, niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 5/1/2014.
Imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller), yarangiye APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 10, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/1/2014.
Nkuko bisanzwe, buri mwaka urubuga befoot.fr rutanga icyo wakwita igihembo cy’umukinnyi waranzwe n’imvune kurusha abandi ku mugabane w’Iburayi bita “Ballon de Plâtre”. Icy’uyu mwaka kikaba cyaregukanywe n’umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Abou Diaby.
Mu mukino w’ikirarane uhuza APR FC na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatandatu tariki 4/1/2014, APR FC irashaka kuwutsinda kugirango ihite ifata umwanya wa mbere, mu gihe Kiyovu Sport nayo iramutse iwutsinze yazamuka ikagera ku mwanya wa kane.
Umukinnyi Christiano Ronaldo yatangaje ibanga rituma ahorana imbaraga zidasanzwe ku bibuga, abantu basanga ari ibintu bisanzwe buri wese yageraho.
Nyuma yo kwemezwa ko izakina shampiyona ya 2014, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yamaze gutangira imyitozo ikorera kuri stade ntoya i Remera, ikaba yarihaye intego yo kuzegukana nibura umwanya wa kabiri.
Nyuma y’umwaka n’amezi ibibuga rukumbi byakinirwagaho imikino ya volleyball na basketball byari mu mujyi wa Ngororero bisenywe, ubu abatuye umujyi bagiye kubona ibindi bibuga kuko byatangiye kubakwa.
Ubusanzwe iyo umuntu yavugaga ikipe ya Manchester United, benshi bahitaga bumva imwe mu makipe akomeye cyane muri shampiyona y’Ubwongereza nyamara muri shampiyona y’uyu mwaka, benshi bemeza ko isigaye ku izina gusa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze gutoranya abakinnyi bazajya mu ikipe y’igihugu y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 16.
Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport n’ikipe y’igihugu ya Mauritania kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2013, warangiye Mauritania itsinze Rayon Sport ibitego 2-1.
Umwaka wa 2013 urangiye, wabayemo ibikorwa byinshi by’imikino ariko hari ibyavuzweho cyane kurusha ibindi bitewe n’ibigwi byaranze amakipe cyangwa se abakinnyi ku giti cyabo, cyangwa se igihe ibyo bikorwa by’imikino byatwaye, bigatumwa bigarukwaho cyane.