Mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro, Amagaju asezereye AS Kigali, APR nayo isezerera Bugesera.
Laudit Mavugo wahoze muri shampiyona y’u Rwanda arahakana yivuye inyuma ko ari mu Rwanda kuvugana n’ikipe ya As Kigali ngo abe yayikinira umwaka utaha wa 2017-2018.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye kwitabira isiganwa ry’amagare rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Ndikumana Hamadi Katauti ni umwe mu bashobora gusimbura Sogonya Hamiss wahagaritswe n’ikipe ya Kirehe n’ubwo we abihakana
Ikipe ya Rayon Sports igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Police Fc nyuma yo gutsinda Police ibitego 6-1 mu mikino ibiri
Itsinda rishinzwe kugenzura imirimo yo kubaka ibibuga mu turere ku bufatanye na Maroc baratangira gusura uturere kuri uyu wa gatatu.
Umutoza Nduhirabandi Abdulkharim uheruka guhagarikwa na Marines ababazwa cyane no kuba imyaka 18 amaze muri Marines atarigeze atsinda APR Fc kandi yari yarabishyize mu mihigo
Ikipe ya APR mu mukino wa Handball yatanze inkunga y’ibikoresho by’uwo mukino mu ishuri rya ES Kigoma bifite agaciro k’ibihumbi 250Frws
Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaraye asojwe amakipe y’akarere ka Rutsiro mu bagabo n’abagore atwaye ibikombe ku rwego rw’igihugu.
APR iteye intambwe igana muri 1/2 nyuma yo gutsindira Bugesera i Nyamata ibitego 2-0
Ikipe ya Rwamagana nyuma yo kuregwa na Miroplast ko yakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa n’amategeko, hanzuwe ko itewe mpaga inabura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League yasojwe kuri uyu wa 15 Kamena 2017 isozwa Rayon Sports ariyo itwaye igikombe cya Shampiyona mu gihe amakipe ya Pepiniere na Kiyovu ariyo asubiye mu cyiciro cya Kabiri.
Abitabiriye irushanwa ry’ibigeragezo rya “Waka Warrior Race 2017” banyuze mu bigeragezo bikomeye bisaba ko umuntu aba afite ingufu zimufasha kunyura mu mitego.
Mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kicukiro
Abakinnyi bakomoka muri Congo nibo bihariye mu irushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu babarizwaga mu mukino wa Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Ikipe ya Rwamagana n’Isonga zitsinze imikino ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, zihita zibona itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere
Nk’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka by’umwihariko hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, no muri Siporo u Rwanda ruri gutera intambwe yo guhanga no kuvugurura ibikorwa remezo bya SIporo
Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’imyaka hafi 60 yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri, byari agahinda ku bafana, abakinnyi n’abatoza bayo
Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Sefu yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ihita isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka isaga 53 yari imaze mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Rayons Sports ntivuga rumwe na Gatsibo Football Academy,ishuri ry’umupira w’amaguru ryareze umukinnyi Manishimwe Djabel.
Abatuye i Nyamata bagiye kureba bwa mbere isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya cyenda mu Gushyingo 2017, rikazaba rigizwe na kirometero 819.
Ikigo cy’isi gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge World Anti-Doping Agency, gikomeje gutanga amahugurwa ku bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Afurika kugira ngo harandurwe ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku bakinnyi ba Afurika.
Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rizwi nka Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru "Amavubi" yageze i Kigali nyuma yo gutsindwa mu minota ya nyuma n’ikipe ya Centrafurika.
Ikipe ya APR yo gusigawa ku maguru niyo yegukanye irushanwa ryiswe 20 Km de Bugesera aho yegukanye ibihembo ya byose.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Ikipe ya MAMARU Karate Do yitoreza i Kigali mu Karere ka Kicukiro, yahize izindi kipe zarushanwaga mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 23, abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Karate bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Hotel La Palisse buratangaza ko bwiteguye korohereza abakora Siporo zitandukanye zihakorerwa, kandi ko bazanye ibikoresho bihagije n’abatoza bafite ubunararibonye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, yatangaje ko mu makipe y’ibihugu yatoje, atigeze abona Abakinnyi bafite ubwitange nk’ubw’Abakinnyi b’Amavubi.