Volleyball: Amakipe arindwi yamaze kuva mu irushanwa ryo kwibuka

Amakipe arindwi ya volleyball, harimo abiri yo mu Rwanda, yatangaje ko atazitabira irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013.

Mu gihe amakipe 32 ariyo yari yaremeye kwitabira iryo rushanwa, amakipe arindwi harimo Lycee de Nyanza mu bagabo no mu bagore, ku munota wa nyuma yatangaje ako atazitabira iryo rushanwa rizamara iminsi ibiri.

Andi makipe yamaze kuva muri iryo rushanwa ni ikipe ya Jesh yo muri Tanzania yagombaga kuzazana ikipe y’abagabo n’abagore, GSU na Administration Police zo muri Kenya na Gardes Présidentiels yo muri Congo Brazzaville.

Muri iryo rushanwa ngarukamwaka, mu bagabo, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Kaminuza y’u Rwanda, APR VC, INATEK, Kigali Volleyball Club (KBC) ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 irimo kwitegura kujya gukina igikombe cy’isi muri Mexique.

Andi makipe aturuka hanze azitabira iryo rushanwa mu rwego rw’abagabo ni Kampala Amateur Volleyball Club, Sky na Nemo Stars, Kampala City Council, Nkumba University Sports zo muri Uganda, Rukinzo, Muzinga na Bujumbura Uwezo wa Ndani zo mu Burundi.

Amakipe azahagararira u Rwanda mu bagore ni APR, Rwanda Revenue Authority (RRA) na Ruhango VC, zikazaba zihanganye n’amakipe azaturuka hanze ariyo Kampala City Council, Kampala Amateur Volleyball club, Nemo Stars, Ndejje University zp muri Uganda, Les As yo mu Burundi, Kenya Pipeline na Nairobi Water zo muri Kenya.

Iyi mikino izabera ku bibuga bitandukanye mu mujyi wa Kigali, imyinshi ikazabera kuri Stade ntoya i Remera, ahazabera imihango ndetse n’umukino wo gufungura irushanwa ndetse n’uwo kurisoza.
Ibindi bibuga bizakinirwaho ni KIST, KIE, Kimisagara, SFB, Primature ndetse na Club Rafiki i Nyamirambo.

Uretse imikino y’amajonjora izabera hirya no hino kuri ibyo bibuga, imikino ya ¼, iya ½ ndetse n’umukino wa nyuma izabera yose muri stade ntoya i Remera aho abakunzi b’uwo mukino bazajya binjirira ubuntu.

Ni ku nshuro ya mbere Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rikoresha amakipe menshi mu irushanwa ryo kwibuka, ndetse umuyobozi wa FRVB Gusatve Nkurunziza akaba avuga ko mu myaka itaha amakipe azarushaho kuba menshi.

Ikipe izaba iya mbere muri iryo rushnwa izahabwa igikombe n’amadolari 1000 ya Amerika, naho ikipe izaba iya kabiri ikazahabwa amadolari 700.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka