Volleyball: Abasifuzi bahuriye mu mwiherero mbere y’uko Shampiyona itangira

Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, bateguye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kongera gukarishya ubumenyi bw’abasifuzi no gutegura umwaka utaha wa 2024-2025 w’imikino uteganyijwe gutangira tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Nsabimana Eric (Machine), Umuyobozi Wungirije muri Federasiyo ya Volleyball, ni we watangije aya mahugurwa
Nsabimana Eric (Machine), Umuyobozi Wungirije muri Federasiyo ya Volleyball, ni we watangije aya mahugurwa

Ni amahugurwa ngarukamwaka aho akorwa mbere gato y’uko umwaka w’imikino muri Shampiyona ya Volleyball utangira aho hareberwa hamwe uko umwaka ushize wagenze, gusasa inzobe no kwihugura ku mategeko.

Umuyobozi wa w’abasifuzi mu Rwanda, Ndayisaba Alphonse, avuga ko intego y’aya mahugurwa akenshi ari ukongera gukarishya ubumenyi kuri uyu mukino haba mu kibuga ndetse n’amategeko.

Yagize ati “Ni amahugurwa y’abasifuzi basifura amarushanwa yose ya Volleyball mu Rwanda harimo na Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).

Ndayisaba Alphonse uhagarariye abasifuzi mu Rwanda
Ndayisaba Alphonse uhagarariye abasifuzi mu Rwanda

Ni amahugurwa agamije kongera gukarishya ubumenyi bw’abasifuzi no gukora isuzumabumenyi ku mategeko agenga umukino wa Volleyball na Beach Volleyball no kurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze no gutegura neza umwaka w’imikino wa 2024-2025.”

Mbere y'amahugurwa, babanje gukora isuzumabumenyi
Mbere y’amahugurwa, babanje gukora isuzumabumenyi

Aya mahugurwa kandi yitabiriwe n’abasifuzi mpuzamahanga babiri basanzwe basifura Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga wa Beach Volleyball, abasifuzi ku rwego rw’Igihugu( Nationals), abo ku rwego rw’Intara(Regional) ndetse n’abatangizi (beginners) bose hamwe bakaba bari abasifuzi 80.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa asozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024 hakorwa isuzumabumenyi ry’umukoro-ngiro (pratique).

Abasifuzi basifura muri Shampiyona ya Volleyball bafashe ifoto y'urwibutso
Abasifuzi basifura muri Shampiyona ya Volleyball bafashe ifoto y’urwibutso
Bamwe mu bagore basifura umukino wa Volleyball
Bamwe mu bagore basifura umukino wa Volleyball
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka