Umuyobozi wa FRVB azava hagati ya Nkurunziza na Sebalinda

Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda nibo bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hakazamenyekana uwatsinze nyuma y’amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2012 ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera.

Nk’uko amateko agenga FRVB abiteganya, nyuma ya buri myaka ine hagomba gutorwa abayobozi bashya bajya mu myanya itandukanye, bagasimbura abacyuye igihe.

Ku rwego rw’umuyobozi mukuru, abatora bazaba bashaka uzasimbura burundu Uyisenga Charles wahoze ari umuyobozi wa FRVB, ubu akaba yarabaye umusenateri.

Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda bahatanira kumusimbura, bose ni abagabo bamenyereye umukino wa Volleyball.

Nkurunziza Gustave.
Nkurunziza Gustave.

Nkurunziza Gustave w’imyaka 39, yakinnye uwo mukino mu Iseminari ntoya ya Karubanda, akina kandi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu ikipe yitwaga Amasata-Les Colombes mbere y’uko anayibera umunyamabanga mukuru.

Nkurunziza kandi yanashinzwe iterambere ry’umukino wa Volleyball mu karere ka Gasabo, mbere y’uko agirwa umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball kugeza ubu.

Sebarinda Antoine w’imyaka 55 bahanganye, nawe yakinnye umukino wa Volleyball mu mashuri yisumbuye yigagamo, nyuma akinira Kaminuza y’u Rwanda ndetse anakinira ikipe y’igihugu. Nyuma yo gukina uwo mukino, yatoje ikipe y’igihugu ndetse n’andi makipe harimo Muhanga n’ayandi y’i Burundi.

sebalinda Antoine.
sebalinda Antoine.

Hatumimana Christian ushinzwe ibya Tekinike muri FRVB, yatubwiye ko buri kipe izohereza uyihagarariye uzwi muri ayo matora, kandi ngo imyiteguro yayo yagenze neza ku buryo bizera ko n’amatora azagenda neza.

Hari hashize amezi abiri iri shyirahamwe riyoborwa by’agateranyo n’uwari umuyobozi wungirije Philbert Mutwarasibo, nyuma y’aho uwari umuyobozi mukuru agiriye muri Sena y’u Rwanda.

Uzayobora iryo shyirahamwe ku buryo buhoraho mu myaka ine iri imbere ndetse n’abo bazafatanya, bazamenyekana kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, amatora arangiye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka