Rayon Sports igiye gusinyisha Umunya-Ghana James Akaminko wakiniraga Azam FC

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha Umunya-Ghana James Akaminko w’imyaka 28 y’amavuko.

James Akaminko ukina hagati yugarira yasinyiye Rayon Sports
James Akaminko ukina hagati yugarira yasinyiye Rayon Sports

Amakuru yizewe Kigali Today ifitiye gihamya, ni uko uyu musore ukina hagati mu kibuga yugarira wakiniraga Azam FC yo muri Tanzania yamaze kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports.

James Ankaminko aje gufasha Rayon Sports hagati mu kibuga ngo asimbure Umurundi Aruna Madjaliwa waranzwe n’imvune cyane zatumye adafasha cyane iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024 ndetse akaba muri iki cyumweru yarongeye gutonekara, ibidatanga icyizere ko yagira icyo afasha.

Akaminko yagiye yegukana ibihembo byo kwitwara neza mu mikino itandukanye mu ikipe ya Azam FC
Akaminko yagiye yegukana ibihembo byo kwitwara neza mu mikino itandukanye mu ikipe ya Azam FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka