Perezida wa FIFA Gianni Infantino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa FIFA Gianni Infantino yafunguye ku mugaragaro ishami rya FIFA riri mu mujyi wa Kigali

Perezida wa FIFA yari aherekejwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida wa FIFA yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino ari mu Rwanda, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 19/02/2021 yafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) riherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango, Perezida wa FIFA yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosas ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene.

Ahandi hatandukanye hari ibiro bya FIFA ni mu Buhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze ubumwe z’abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriweneza?twishimiyeko Fifa yadutekerejeho ikaza kwicara mu’rwanda nibyagaciro ariko ntibe ihari nkumurimbogusa ngo umupirawacu ukomeze kuyoborwa nabatawuzi batazi agacirokawo batanawukunda ahubwo izadufashe kuhuzahura nokuwuteza imbere nisiyose izamenyeko mu’rwanda haricyicaro cya fifa bitewe niterambere ryaruhagonya’rwanda

Irimaso James yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka