Abanyamusanze bitabiriye umupira w’ikipe yabo na APR FC ku buryo budasanzwe

Abatuye akarere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 bitabiriye ari benshi cyane ku buryo budasanzwe umupira wahuje ikipe ya Musanze FC na APR FC, maze ikipe yabo igatsindwa igitego kimwe k’ubusa.

Mu gihe sitade Ubworoherane y’akarere ka Musanze yari yuzuye no hejuru, abatarabashije kwinjira bagerageje kureba umupira, abana benshi burira ibiti kugera kuri metero 20 uvuye ku butaka.

Bamwe mu batarabonye uko binjira muri sitadi barebeyee umupira mu biti
Bamwe mu batarabonye uko binjira muri sitadi barebeyee umupira mu biti

Ubwo umukino warangiraga, abafana b’ikipe ya FPR FC bafashe iminota igera kuri 30 yo kwishimira instinzi, maze bacinya akadiho karahava, bavuza za vuvuzela, ndetse ari nako batera hejuru mu ndirimbo n’imbyino.

Uwitwa Musengimana Jean Marie ni umufana wa APR FC wambara masque ituma umubona wese asagwa n’ibitwenge. Yavuze ko iyi nstinzi bari bayitegereje bitewe n’uko umukino baherukaga bawutsinze bigatuma bifuza gukomereza aho.

Uwimana Joselyne bita Gikona International na bagenzi be bishimira intsinzi
Uwimana Joselyne bita Gikona International na bagenzi be bishimira intsinzi

Uwimana Joselyne Gikona International, avuga ko yishimiye amanota atatu bakuye ku ikipe ya Musanze FC, amanota aje asanga andi atatu ikipe ya APR FC yakuye kuri Rayon Sport.

Jean Noel Mugabo

Abari muri sitadi nabo bari benshi ari umubyigano
Abari muri sitadi nabo bari benshi ari umubyigano
Abana bamwe bari bafashe ibiti bareberamo umupira hakiri kare
Abana bamwe bari bafashe ibiti bareberamo umupira hakiri kare
Aha umukinnyi bita Miggi arishimana n'abafana be
Aha umukinnyi bita Miggi arishimana n’abafana be
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

A.P.R FC yaradushimishije cyane izakomereze hariya.

Venuste yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka