• Nyuma yo guhembwa, Rayon Sport yatsinze Amagaju

    Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.



  • Christopher Katongo yishimira igikombe

    Zambia itwaye igikombe cya Afurika itsinze Cote d’Ivoire kuri za penaliti

    Zambia yatwaye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire penaliti 8 kuri 7 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade d’Amitié i Libreville muri Gabon mu ijoro rya tariki 12/02/2012.



  • Umufasha w’umukinnyi wa APR FC yitabye Imana

    Kuwa gatandatu tariki 11/02/2012, Umugande Dan Wagaluka ikinira APR FC yamenye inkuru mbi ko uwo bashakanye yitabye Imana.



  • Police FC iracyari ku mwanya wa mbere

    Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa shampiyona usoza imikino ibanza (Phase Aller) wabereye kuri stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 11/02/2012.



  • Mali yegukanye umwanya wa gatatu muri CAN 2012

    Mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu tariki 11/02/2012 wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’afurika cy’ibihugu (CAN 2012), ikipe ya Mali yatsinze ikipe ya Ghana ibitego bibiri ku busa.



  • Imbuto Foundation igiye no gutera inkunga Basketball na Football

    Nyuma yo gutera inkunga Volleyball ibinyujije mu mushinga wayo wo kurwanya Malaria, Imbuto Foundation igiye no gutera inkunga indi mikino cyane cyane Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.



  • Police yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Isonga FC

    Police FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gustida Isonga FC ibitego 2 ku busa ejo kuwa gatatu tariki 08/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.



  • Police FC itsinze Isonga FC uyu munsi yahita ifata umwanya wa mbere

    Umukino wa shampiyona Police FC ifitanye n’Isonga FC kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali, iramutse iwutsinze yahita isimbura APR FC ku mwanya wa mbere kuko iyirusha amanota atatu gusa kandi Police yo izigamye ibitego byinshi.



  • Kolo Toure na Yaya Toure

    CAN 2012: Ishyaka ry’abavandimwe muri kimwe cya kabiri

    Amakipe atatu muri ane yabonye itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN 2012): Cote d’Ivoire, Ghana na Zambia, buri imwe ifitemo abakinnyi bavukana.



  • FERWAFA yanze ko umukino wa Simba na Kiyovu wigizwa inyuma

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahakaniye irya Tanzania (TFF) ko umukino wo kwishyura ugomba kuzahuza Simba na Kiyovu Sport muri Confederation Cup wakigizwa inyuma.



  • Uko ikibuga cya stade Huye kigaragara nyuma yo gushyiraho ubwatsi bwa kijyambere

    Stade Huye yamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere

    Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka Stade Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo cyamaze kurangira kuko ikibuga cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere (artificial pitch).



  • Isonga FC yahangamuye Rayon Sport

    Isonga FC yatunguye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1 mu mukino umwe gusa wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04/02/2012.



  • Koperative Intumwa za Huye mu mwambaro wamamaza Mukura.

    Banyonga igare bamenyekanisha Mukura

    Abanyonzi bibumbiye muri koperative intumwa za Huye bo mu Karere ka Huye bakora akazi kabo bamamaza ikipe ya Mukura yo muri ako karere. Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari, baserukanye umwenda mushya w’akazi ugaragara mu mabara ya Mukura: umukara n’umuhondo.



  • Mukura yasezereye Etincelles hitabajwe za penaliti

    Mukura yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etincelles bigoranye kuko muri uwo mukino wabereye kuri stade Amahoro tariki 01/02/2012 hitabajwe za penaliti.



  • Ntagungira yijeje Blater kongera ingufu mu mupira w’abana

    Nyuma y’amezi atatu amaze ku buyobozi bwa FERWAFA, kuri uyu wa mbere Ntagungira Celestin ‘Abega’ yasuye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Joseph Sepp Blater, maze baganira ku by’ingenzi bizatuma umupira wo mu Rwanda utera imbere.



  • Kasambongo André arashaka impiduka muri AS Kigali

    Umutoza mushya wa AS Kigali, Kasambongo André, arifuza ko iyo kipe yakongera kujya mu ruhando rw’amakipe atsinda kuko aje kuyitoza iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.



  • Musanze FC yatsinze Rwamagana ihita inayambura umwanya wa mbere

    Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari igeze ku munsi wa cyenda, mu mukino wari ukomeye kurenza indi, ku cyumweru tariki 29/01/2012, Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2 ku busa ihita inayisimbura ku mwanya wa mbere.



  • Isonga FC yatesheje amanota Etincelles

    Isonga FC yabujije Etincelles kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona ku cyumeru tariki 29/01/2012, ubwo aya makipe yanganyaga ibitego 2 kuri 2 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu.



  • Uruzinduko rw’abayobozi ba FERWAFA muri FIFA rushobora kuzamura umupira w’u Rwanda

    Mu rugendo bateganya kugirira ku cyicaro cya FIFA tariki 30/01/2012, Abayobozi ba FERWFA bafite byinshi bazasaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Sep Joseph Blater, gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda.



  • Richard Twagirayezu yahagaritswe amezi atatu adasifura

    Umusifuzi wari usanzwe emenyerewe gusifura hagati mu kibuga, Richard Twagirayezu, ntazongera gusifura umupira w’amaguru mu gihe kingana n’amezi atatu, kubera amakosa yakoze ubwo yasifuraha umukino wahuje APR FC na Nyanza FC i Nyanza tariki 21/01/2012.



  • Umutoza wa Police FC yafatiwe ibihano

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze guhagarika umutoza wa Police FC, Goran Kuponovic, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku kibuga.



  • APR yatangaje abakinnyi izakinisha muri champions League

    APR izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Orange CAF Champions League), yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi izakoresha.



  • “Navuze ko Arsène Wenger akwiye guhindura imikorere sinavuze ngo aveho” - Perezida Kagame

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu magambo yaganiriye n’umunyamakuru witwa Philip Etale wo muri Kenya ntaho yigeze avuga ko Arsene Wenger agomba kuvaho ahubwo yavuze ko we abona akwiye guhindura imikorere.



  • Amagaju FC yareze Espoir ko yakinishije umukinnyi ufite ikarita mpimbano

    Ikipe y’Amagaju, binyuze mu ibaruwa yashizweho umukono n’umunyamabanga wayo, yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko Espoir FC bakinnye ikabatsinda ibitego 4 kuri 3, yafatirwa ibihano kuko ngo yakinishije umukinnyi ufite ikarita y’impimbano.



  • APR FC yafashe umwanya wa mbere

    APR FC yasimbuye Mukura VS ku mwanya wa mbere, tariki 21/01/2012, nyuma yo gutsinda Nyanza FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.



  • Akarere ka Rubavu kahaye Etincelles amafaranga miliyoni 10

    Ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ya miliyoni 25 Etincelles igomba kuzakoresha muri shampiyona, hiyongereyeho izindi 10 yahawe n’akarere ka Rubavu kugira ngo ikipe ikomeze kwiyubaka no gushaka umwanya mwiza muri shampiyona.



  • Ni nde uzegukana CAN 2012?

    Mu gihe hasigaye amasaha make kugirango irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu mupira w’amaguru rigiye kuba ku nshuro ya 28 ritangire abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri Afurika bakomeje kwibaza igihugu kizegukana iri rushanwa.



  • Mbarushimana arahamya ko ibibazo Nyanza FC yari ifite birimo gukemuka

    Umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, aratangaza ko iyo kipe yagarutse ku murongo wo gutsinda nyuma y’igihe kikini iyo kipe yari imaze ku rutonde rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.



  • APR yatsinze isonga FC ihita ijya ku mwanya wa kabiri

    APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 18/01/2012.



  • Ibiganiro hagati ya Abega na Tchité ntacyo byagezeho

    Ibiganiro umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagiranye n’ukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Bubiligi, Gasana Muhammed Tchité, amushishikariza kuza gukinira Amavubi ntacyo byagezeho.



Izindi nkuru: