• “Amagaju nta mufana agira”- Umutoza Bekeni

    Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.



  • Rayon Sport yongeye kwiyambaza abafana

    Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.



  • Aha habuze gato ngo igitego cy

    Ikibazo cya ba rutahizamu cyatumye u Rwanda runganya na Nigeria

    Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.



  • “Nigeria yagize amahirwe”-Keshi

    Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi, yishimiye kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa kandi ngo n’abakinnyi be baritanze mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 29/02/2012.



  • Indege yasize abakinnyi ba Kiyovu basubika urugendo

    Kuri uyu wa kane taiki 01/03/2012, ikipe ya Kiyovu Sport yaheze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho indege ya Rwandair yagombaga kubajyana i Dar Es Salaam muri Tanzania yabasize.



  • CAN 2013: RWANDA 0-0 NIGERIA (Amafoto)

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, ku itariki ya 29/02/2012 yahuriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ni mu mukino ubanza w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.



  • Abanya-Nigeria ntibabasha kureba umukino uhuza ikipe yabo n’Amavubi

    Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.



  • Abakinnyi 18 b’Amavubi baza gukina na Nigeria

    Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yatangaje abakinnyi 18 aza gukoresha mu mukino Amavubi aza gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.



  • “Turashaka gutsinda u Rwanda twambaye umwenda mushya” - Dayo Achor Enebi

    Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).



  • Micho afite intego yo kutazatsindwa igitego na kimwe na Nigeria

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.



  • Amavibi yizeye guhangana na Nigeria yifashishije isomo yakuye kuri Zambia

    Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).



  • Nigeria ntishaka ko umukino uzayihuza n’Amavubi uzakinirwa kuri Stade Regional

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) rirasaba ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo guhatanira gikombe cy’Afurika utabera kuri stade Ragional ya Kigali.



  • Isonga yatewe mpaga kubera gukinisha Nirisarike ariko ntibabyemera !

    FERWAFA yateye mpaga Isonga FC nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Kigali ishinja Isonga ko yakinishije Nirisarike Salomon kandi atemerewe gukina muri shampiyona mu mukino wahuje aya makipe yombi tariki 15/02/2012.



  • Rudatsimburwa yambuwe Rayon Sport agirwa umunyamuryango usanzwe

    Uwari umuyobozi akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sport, Albert Rudatsimburwa, yambuwe iyo kipe isubizwa abafana bakuru kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye nabo ubwo yayihabwaga.



  • Isonga FC yatsinze La Jeunesse ihita ifata umwanya wa 8

    Isonga FC yashoje imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012.



  • Umutoza wa Chelsea ashobora kwirukanwa

    Umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe ya Chelsea kuko amaze iminsi yihanizwa n’umuherwe wayo, Roman Abramovic, kubera umusaruro mubi, none kuri uyu wa kabiri ibintu byakomeje kujya irudubi ubwo yatsindwaga na Napoli ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.



  • Sadou na Baby bashobora kutazakina umukino wa Nigeria

    Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Sadou Boubakary na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ntibari bemeza ko bazitabira ubutumire bahawe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho.



  • Umupira w’amaguru w’abagore ugiye gushyirwamo ingufu

    FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bari mu biganiro by’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego guteza imbere umupira w’abagore hanagamijwe kubaka ikipe y’igihugu yo mu minsi iri imbere.



  • Tardy yahamagaye abakinnyi bazakina na Uganda

    Umutoza w’Amavubi atarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yashyize ahagaragara abakinnyi 19 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 28/02/2012 kuri Stade Amahoro i Kigali.



  • Abasifuzi 4 b’Abanyarwandakazi batoranyijwe na FIFA bazashimirwa

    Itsinda ry’Abanyarwandakazi bakora akazi ko gusifura umupira w’amaguru batoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), bazambikwa ibirango bya FIFA bibahesha uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga ku mugaragaro tariki 24/02/2012.



  • Kiyovu Sport na Simba zarananiranywe

    Umukino wahuje Kiyovu Sport na Simba yo muri Tanzania warangiye amakipe yombi anganyije iigitego 1-1. Zari zahuriye mu mukino ubanza wa CAF (condederation Cup), wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012.



  • U20: u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na Uganda

    Mu rwego rwo gutegura amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 izakina na bagenzi babo ba Uganda tariki 28/02/2012 kuri stade Amahoro i Remera.



  • U17: Haratoranywa abakinnyi ku nshuro ya nyuma mu mpera z’icyumweru

    Icyiciro cya kabiri cy’igeragezwa ry’abana batoya bagomba gutoranywamo abazajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.



  • Umutoza wa Nigeria yahamagaye abakinnyi 30 yitegura Amavubi

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gukora imyitozo azavanamo abakinnyi 18 bazakina n’Amavubi tariki 29/02/2012.



  • U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

    Ku rutonde rw’uko ibihugu bukirikirana ku isi mu mupira w’amaguru rwasohotse kuwa gatatu tariki 15/02/2012, u Rwanda ruri ku mwanya wa 108 ku isi no ku mwanya WA 26 muri Afurika, bivuze ko rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’ukwezi gushize.



  • Milutin Micho yazanye abakinnyi bashya mu mu Mavubi

    Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.



  • Fabrice Habinshuti

    Nyuma y’imyaka 10 ari impunzi arifuza gukinira u Rwanda

    Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.



  • Salomon na Rusheshangoga

    Nirisarike na Rusheshangoga bazajya i Burayi tariki ya mbere Werurwe

    Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel bakina ku ruhande rw’inyuma mu ikipe y’Isonga FC, bazerekeza mu gihugu cy’Ububiligi tariki 01/03/2012. Nirisarike azaba agiye gukinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rusheshangoga azaba agiye kuyikoramo igeragezwa (test).



  • CAN 2012: Chris Katongo yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Christopher Katongo, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.



  • Nyuma yo guhembwa, Rayon Sport yatsinze Amagaju

    Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.



Izindi nkuru: