Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.
Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.
Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.
Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi, yishimiye kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa kandi ngo n’abakinnyi be baritanze mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 29/02/2012.
Kuri uyu wa kane taiki 01/03/2012, ikipe ya Kiyovu Sport yaheze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho indege ya Rwandair yagombaga kubajyana i Dar Es Salaam muri Tanzania yabasize.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, ku itariki ya 29/02/2012 yahuriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ni mu mukino ubanza w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yatangaje abakinnyi 18 aza gukoresha mu mukino Amavubi aza gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) rirasaba ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo guhatanira gikombe cy’Afurika utabera kuri stade Ragional ya Kigali.
FERWAFA yateye mpaga Isonga FC nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Kigali ishinja Isonga ko yakinishije Nirisarike Salomon kandi atemerewe gukina muri shampiyona mu mukino wahuje aya makipe yombi tariki 15/02/2012.
Uwari umuyobozi akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sport, Albert Rudatsimburwa, yambuwe iyo kipe isubizwa abafana bakuru kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye nabo ubwo yayihabwaga.
Isonga FC yashoje imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012.
Umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe ya Chelsea kuko amaze iminsi yihanizwa n’umuherwe wayo, Roman Abramovic, kubera umusaruro mubi, none kuri uyu wa kabiri ibintu byakomeje kujya irudubi ubwo yatsindwaga na Napoli ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Sadou Boubakary na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ntibari bemeza ko bazitabira ubutumire bahawe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho.
FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bari mu biganiro by’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego guteza imbere umupira w’abagore hanagamijwe kubaka ikipe y’igihugu yo mu minsi iri imbere.
Umutoza w’Amavubi atarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yashyize ahagaragara abakinnyi 19 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 28/02/2012 kuri Stade Amahoro i Kigali.
Itsinda ry’Abanyarwandakazi bakora akazi ko gusifura umupira w’amaguru batoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), bazambikwa ibirango bya FIFA bibahesha uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga ku mugaragaro tariki 24/02/2012.
Umukino wahuje Kiyovu Sport na Simba yo muri Tanzania warangiye amakipe yombi anganyije iigitego 1-1. Zari zahuriye mu mukino ubanza wa CAF (condederation Cup), wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012.
Mu rwego rwo gutegura amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 izakina na bagenzi babo ba Uganda tariki 28/02/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Icyiciro cya kabiri cy’igeragezwa ry’abana batoya bagomba gutoranywamo abazajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gukora imyitozo azavanamo abakinnyi 18 bazakina n’Amavubi tariki 29/02/2012.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bukirikirana ku isi mu mupira w’amaguru rwasohotse kuwa gatatu tariki 15/02/2012, u Rwanda ruri ku mwanya wa 108 ku isi no ku mwanya WA 26 muri Afurika, bivuze ko rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’ukwezi gushize.
Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel bakina ku ruhande rw’inyuma mu ikipe y’Isonga FC, bazerekeza mu gihugu cy’Ububiligi tariki 01/03/2012. Nirisarike azaba agiye gukinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rusheshangoga azaba agiye kuyikoramo igeragezwa (test).
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Christopher Katongo, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.
Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.