Kicukiro: Urubyiruko rwakoze ikoranabuhanga ry’Urugerero
Intore z’Inkomezabigwi (zirangije ayisumbuye) mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro zamurikiye ubuyobozi bw’Akarere urubuga abitabira urugerero biyandikamo rukanatanga raporo z’ibikorwa byabo byose.
Urubyiruko hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bavuga ko uru rubuga rwiswe www.urugerero-nyarugunga-system.com/form/ rugiye kwagurwa rukajya rwandika abanyeshuri bose mu Gihugu bazitabira urugerero.
Kubwimana Lionson warushinze avuga ko yarukoze ku buryo umunyeshuri wese urangije amashuri yisumbuye arufungura akuzuzamo umwirondoro we, mu Murenge no mu Kagari iwabo bagahita bakira urutonde rw’abazitabira urugerero bose.
Kubwimana agira ati "Ufungura urubuga ukuzuzamo umwirondoro wawe, icyo wize n’aho wize n’ibijyanye n’ababyeyi, iyo umaze kwiyandikisha uhabwa ubutumwa bugufi bukubwira niba byakozwe neza, hanyuma ukazagenda ujya gukora Urugerero gusa."
Ubusanzwe umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye (dore ko bose basabwa guhita bakora imirimo y’ubukorerabushake iteza imbere imibereho myiza y’abaturage), yagombaga kujya ku biro by’akagari cyangwa ku murenge kwiyandikisha.
Uwitwa Tuyishimire warangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2022 avuga ko ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bwarindaga gukoresha abaturage inteko rusange, bakabibwira ko abana barangije kwiga bagomba kuzajya kwiyandikisha.
Ati "Ndumva urwo rubuga ruzarinda abantu gukora ingendo bajya kwiyandikisha ku kagari cyangwa ku murenge".
Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, avuga ko urwo rubuga ruje kuruhura abayobozi b’inzego z’ibanze mu mvune bagiraga bakora urutonde rw’abazitabira urugerero.
Murenzi avuga ko buri munyeshuri utaha muri Kicukiro aho azaba yiga hose mu Rwanda, azajya yiyandika mu ikoranabuhanga rya ’urugerero system’ ku buryo mu Kagari no ku Murenge bazajya bahita bamubona.
Murenzi ati "Iri koranabuhanga rizanadufasha gukurikirana ibikorwa by’urugerero, tuzamenya ubwitabire, twakire na raporo mu gihe gito, uru rubuga na MINUBUMWE yararubonye tugiye gukorana kugira ngo rushyirwe ku rwego rw’Igihugu".
Kugeza ubu urwo rubuga rwanashyizweho amafoto na za raporo z’ibikorwa urubyiruko rwa Nyarugunga rwakoze, birimo ibyo kubakira abatishoboye no kubakorera uturima tw’imboga, ndetse no kwigisha isuku n’umutekano wo mu muhanda.
Ohereza igitekerezo
|
Kwiyandika
Kwiyandika