Abagore baracyari bacye muri Siyanse, Ikoranabuhanga n’Imibare

Abagore bari muri Siyanse, Ikoranabuhanga n’Imibare baracyari bacye ugereranyije n’abagabo, nubwo hari gahunda zitandukanye za Leta zigenda zibafasha kuzamura ubushobozi kugira ngo bashobore kuziba icyo cyuho.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali hatangirizwaga inama Nyafurika ku rwego rw’Akarere mu gushyigikira abagore mu bijyanye n’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM], hagaragajwe ko abagore bakora ndetse n’abiga Siyansi ku Isi bari ku kigero cya 25%.

Ni inama y’iminsi itatu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mutungo bwite mu by’ubwenge (World Intellectual Property Organization - WIPO), hamwe na Ambasade y’u Buyapani, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’umutungo bwite mu by’ubwenge mu kurinda no gushyira ku isoko ubuvumbuzi bushya, ndetse no guteza imbere ibikorwa bigirwamo uruhare n’abagore hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi uhagarariye Afurika mu ishami rishinzwe ubufatanye mu iterambere, muri WIPO, Loretta Asiedu, yagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu bagore n’abakobwa bakora mu rwego rw’ibijyanye na Siyanse kuko bari munsi ya 25%.

Yagize ati “Abagore bari mu bijyanye na Siyanse bari munsi ya 25% ku rwego mpuzamahanga. Ku mugabane wa Afurika, uwo mubare uri munsi kurushaho, kandi uko ibintu bimeze ubu, uburinganire bw’abagabo n’abagore mu byerekeye Siyanse ntibuzagerwaho mbere y’umwaka wa 2060, bivuze ko hakiri hafi imyaka 40.”

Yunzemo ati “Ibi si ikimenyetso cy’uko abagore bo kuri uyu mugabane badafite ubushobozi cyangwa impano. Ndetse n’abagore bari muri iki cyumba bonyine ni gihamya ihagije y’ubwinshi bw’impano, guhanga udushya n’umurava biboneka hirya no hino ku mugabane wacu. Icyuho gihari si icy’ubushobozi, ahubwo ni ikibazo cyo kubona ubumenyi, ubujyanama, imikoranire, ndetse n’ibikoresho bibafasha guhindura ibitekerezo byiza bikaba ibisubizo bishobora kwaguka no kubyazwa umusaruro ku isoko ry’umurimo.”

Richard Kayibanda wo muri RDB avuga ko hashyizweho gahunda zo kuzamura umubare w'abagore bari muri Siyanse n'Ikoranabuhanga
Richard Kayibanda wo muri RDB avuga ko hashyizweho gahunda zo kuzamura umubare w’abagore bari muri Siyanse n’Ikoranabuhanga

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gutanga impushya z’ubucuruzi muri RDB (Acting Chief licensing officer), Richard Kayibanda, yavuze ko nubwo imibare igaragaza ko abagore bari mu bijyanye na Siyanse bakiri bacye, ariko gahunda zitandukanye za Leta zijyanye no gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira ibijyanye na Siyanse, zituma iyo mibare igenda yiyongera.

Ati “Ubundi umutungo bwite mu by’ubwenge uturuka ku bijyanye n’ibikorwa by’ubuvumbuzi no guhanga udushya. Ibi bikorwa akenshi bituruka mu bikorwa bya Siyanse cyangwa kuba abantu bafite ubumenyi bwa Siyanse nubwo hari n’ibindi. Usanga imibare y’abagore bandikisha imitungo bwite mu by’ubwenge, ijyanye n’ubuvumbuzi, ikiri hasi, usanga muri rusange ijanisha mu myaka itanu ishize, mu byandikishijwe muri RDB, abagore bakigaragara nk’abari munsi ya 7% by’ibikorwa by’ubuvumbuzi muri rusange.”

Bamwe mu bagore n’abakobwa bitabiriye iyi nama, bavuga ko ari ingirakamaro, kuko ifitemo gahunda nyinshi zigamije gufasha abagore n’abakobwa bari mu bikorwa bya Siyanse n’ikoranabuhanga.

Ritah Inema Uwizeye ni umwe mu bakobwa bafite uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kurwanya no guhangana n’ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe umuziki n’ibikorwa by’ubugeni. Avuga ko barimo kwerekwa gahunda nziza zijyanye n’igihe bagezemo.

Yagize ati “Mu gihe tugezemo ikoranabuhanga ni ryo riyoboye, rero nitwinjira mu bintu by’ikoranabuhanga bizadufasha kugira ngo tubashe kugera kure hashoboka nk’aho abandi barimo kugenda bagera. Nashishikariza n’abandi bakobwa bagenzi banjye kwitabira ibintu biri mu isi y’ikoranabuhanga kuko ni ho Isi irimo kugana.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimirwa kuba byarafashe iya mbere mu guha amahirwe abakobwa n’abagore angana n’aya basaza babo aho nko mu ishuri rya Rwanda Coding Academy rigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga abakobwa bagomba kuba ari 50% n’abahungu bakaba 50%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka