Imishinga ya AI n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi igiye guhabwa arenga Miliyoni 70 Frw
Abafite imishinga ifite udushya yifashisha ubwenge buhangano (AI) n’Ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru (data-driven education), bashyiriweho amahirwe yo guhabwa ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika (angana na miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda), bakazanafashwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ni imishinga izahabwa ayo mafaranga binyuze muri gahunda ya Ed-Tech Fellowship, yateguwe na Mastercard Foundation hamwe na Ed-Tech, ishyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera (ICT Chamber), hagamijwe guteza imbere uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu biganiro byari bihuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere uburezi, byaberaga i Kigali kuri uyu wa 30 Mata 2026, hagaragajwe ibibazo bitandukanye birimo imbogamizi z’ingengo y’imari n’icyuho kiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubumenyi n’ibikorwa remezo.
Dieudonné Dusabimana, ni umuyobozi w’uwo mushinga, avuga ko batangiye ibikorwa byo guhitamo imishinga y’indashyikirwa izahiga iyindi, kugira ngo banyirayo bazahite bahuzwa n’ibigo by’amashuri itangire kuhakorera.
Ati “Iyo mishinga akenshi usanga yarabuze uburyo bw’amikoro kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo inagezwe mu gihugu hose. Hari amafaranga ibihumbi 50 by’Amadolari yateganyijwe ko azahabwa buri mushinga muyo tuzahitamo, bakazanabona ubufasha mu buryo buri tekinike kugira ngo bashobore kuyishyira mu bikorwa, bashobore kuba bajya no muri ibyo bigo by’amashuri.”
Yungamo ati “Buri mushinga tuzahitamo, umubare muto wanyuma w’abantu bashobora kuwungukiraho ni ibihumbi 5 mu gihe cy’umwaka, ubwo ni ukuvuga abantu ibihumbi 40 by’abantu bagomba kugirwaho ingaruka nziza n’iyo mishinga ku mwaka, kuko tuzaba dufite imishinga umunani.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT Chamber), Moïse Tuyizere, yavuze ko ibi biganiro byari bigamije kugira ngo bumve banakire ibitekerezo by’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, no kugira ngo harebwe uko bafashwa no gukorera hamwe mu guteza imbere urwo rwego.
Yagize ati: “Dukomeje guteza imbere uru rubuga, mu rwego rwo gupima ingaruka z’ibikorwa no gukemura ibibazo duhura nabyo nk’abahanga muri rwo, kugira ngo tugire uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Thomas Ndayambaje, avuga ko nka Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano, bashyiraho uburyo ryakoreshwa mu mashuri harimo no kurinda abana.
Ati “Ntabwo abana izo politike n’ingamba dushyiraho zibabuza gukoresha ikoranabuhanga, ahubwo ni ukugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga kandi barikoreshe neza. Ariko nanone umwana aba agomba kurindwa aho ariho hose, no mu Isi y’ikoranabuhanga agomba kurindwa. Ni muri urwo rwego hajyaho uburyo bwo kumurinda, burimo kubigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, rikoreshwa rite, rimaze iki, wakwirinda ute?.”
Arongera ati “Ababyeyi nabo, ikoranabuhanga ni iki, barikoresha bate, barinda umwana bate, bo bakwirinda bate? Hakazamo n’ingamba noneho zo kugira ngo wa mwana arindwe, ariho mwabonye ko abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga. Kubabuza gukoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bivuze ko babujijwe gukoresha ikoranabuhanga, bazarikoresha ariko barikoresha ibyo bagomba gukora kandi barikoreshe neza.”
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ikoranabuhanga rigezweho mu burezi, mu Ishami ry’Ikoranabuhanga mu burezi, mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), Aimé Vedaste Uwishema, avuga ko bamaze guhugurwa abarimu bagera ku bihumbi 5 ku bijyanye na AI.
Ati “Umwaka ushize muri Nyakanga, twagerageje guhugura abarimu bageze 150, bivuze ko ari 5 muri buri Karere, nyuma yaho twarakomeje, abo barimu badufasha guhugura bagenzi babo bageze ku 4800. Ubu turimo gutegura uburyo twakorana nabo tukongera umubare w’abarimu bahugurwa, kuko twifuza ko iri koranabuhanga ryagera ku barimu bose mu Rwanda.”
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, bagarutse ku ruhare rwa AI mu burezi bwa Afurika, bagaragaza ko hakenewe kongera ubushakashatsi bukorerwa muri Afurika kuko umusanzu wabwo mu gutanga ubumenyi ukiri muke.
Dieudonné wo mu kigo cya Master Hub, yagaragaje impungenge ku bukererwe mu kwemeza integanyanyigisho nshya zikorwa n’abahanga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga, n’uburyo AI ikoreshwa mu gutanga amanota ku banyeshuri, cyane ko u Rwanda rutaragira ikigo gikomeye cy’ububiko bw’amakuru ya AI (AI data center).
Bimwe mubyo basubijwe harimo kuba hakenewe guteza imbere AI ishingiye ku Rwanda, ariko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ubushakashatsi n’ibikorwa remezo, n’ubwo hari gahunda ya leta yo gushyiraho ikigo cy’Igihugu cy’ububiko bw’amakuru (National data center).
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Iyi ni intambwe nziza cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, cyane cyane mu gukoresha AI no kubaka uburezi bushingiye ku makuru (data-driven education). Kuba hari inkunga igera kuri miliyoni zirenga 70 Frw igenewe imishinga ifite udushya, bigaragaza neza ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guhindura uburezi bwarwo rujya ku rwego rwo hejuru.
Ariko nanone, hari amahirwe akomeye yo gushyigikira imishinga ikemura ibibazo by’ingenzi abanyeshuri bahura nabyo mu myigire yabo ya buri munsi, by’umwihariko ikibazo cy’ururimi n’urwego rw’imyumvire.
Nk’uko tubibona no mu mashuri menshi, abanyeshuri benshi bigishwa mu ndimi zamahanga ariko bagatekereza mu ndimi kavukire, bigatuma hari benshi batsinda ibizamini ariko badasobanukiwe ibyo bize by’ukuri. Ibi bisaba ibisubizo bishya bikoresha ikoranabuhanga, cyane cyane AI, mu gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza no gukurikirana uko biga.
Ni muri urwo rwego, hari ibisubizo nk’urubuga rwa EduLingo (www.edulingo.xyz), rukoresha AI mu gutanga amasomo mu ndimi kavukire no gupima uko abanyeshuri basobanukiwe binyuze mu buryo basubiza ibibazo. Ibi bitanga amakuru afatika ashobora gufasha abarimu, amashuri ndetse na Leta gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Iyo ayo mahirwe akoreshejwe neza, u Rwanda rushobora kuba icyitegererezo mu guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru, bufasha buri munyeshuri gusobanukirwa no gutsinda neza mu buryo burambye.
Iyi ni intambwe nziza cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye na AI n’imyigire ishingiye ku makuru. Kuba hashyizweho inkunga igera kuri miliyoni zirenga 70 Frw ku mishinga ifite udushya, ni ikimenyetso cy’uko igihugu kiri gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ariko nanone, nk’umuntu uri mu rwego rwa EdTech, mbona ko hari amahirwe akomeye yo kurushaho gushyira imbaraga mu mishinga ikemura ibibazo by’ingenzi abanyeshuri bahura nabyo mu myigire yabo ya buri munsi, by’umwihariko ikibazo cy’ururimi n’urwego rw’imyumvire.
Hari abanyeshuri benshi batsinda ibizamini ariko badasobanukiwe neza ibyo bize, cyane cyane iyo bigishwa mu ndimi batatekerezamo. Ni muri urwo rwego ibisubizo bikoresha AI bishobora gufasha cyane, cyane cyane iyo bitanga amakuru agaragaza uko abanyeshuri basobanukirwa by’ukuri, aho bagira intege nke, n’uko bafashwa ku giti cyabo.
Urugero, hari imishinga nka EduLingo ikoresha AI mu gutanga amasomo mu ndimi kavukire no gupima uko abanyeshuri basobanukiwe binyuze mu buryo basubiza ibibazo. Ibi bituma tubona amakuru afatika ashobora gufasha abarimu, amashuri ndetse na Leta gufata ibyemezo byubaka.
Iyo ayo mahirwe akoreshejwe neza, u Rwanda rushobora kuba icyitegererezo mu guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru (data-driven education), butanga ireme ku banyeshuri bose.