Abayobozi b’Imidugudu barasaba guhabwa telefoni zibafasha kunoza akazi

Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

Aba bayobozi bagaragaza ko mu kazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe iterambere rikataje, ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, riri mu by’ibanze byabafasha mu kazi ko gutanga amakuru na za raporo z’ibibera mu Midugudu bayobora.

Ngo benshi muri bo, usanga batabasha kuzuza izo nshingano uko bikwiye, bitewe n’uko hari abatunze za telefoni zitari ku rwego rworoshya ihanahanamakuru, cyane cyane mu buryo bw’amashusho cyangwa amafato, igihe bakeneye kubigeza ku nzego zibakuriye.

Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu Karere ka Musanze, barimo uwagize ati: “Nk’abantu dushinzwe kunganira no gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, dukunze kugira imbogamizi mu gutanga raporo z’ibiba byabereye mu mudugudu. Urugero niba hari nk’ubwiherero cyangwa inzu byubakiwe umuturage mu mudugudu; Umuyobozi w’Umudugudu aba akwiye kubikorera raporo y’amafoto n’ubutumwa bigaragaza uko igikorwa cyagenze. Kuba muri twe hari abadafite telefoni zigezweho, ni imbogamizi ikomeye. Akaba ari ho duhera, dusaba ubuyobozi, kugira icyo bukora, bukorohereza abayobozi b’Imidugudu kubona za smartphones”.

Abakuru b’Imidugudu baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko benshi muri bo bakoresha udutelefoni duto, tutari ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ryo gufotora, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwihutisha kandi bukanakwirakwiza amakuru byihuse. Ngo n’abagira telefoni ziri kuri urwo rwego za Smartphones, ni ababa baragerageje kwishakamo ubushobozi mu mikoro yabo make, bakabasha kuzigurira ku giti cyabo; gusa ariko na bo, ngo usanga ari mbarwa.

Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abayobozi b’Imidugudu nk’uko bakomeje babitangariza Kigali Today, ngo ni bamwe mu bantu bitigeze byorohera gukora inama zibahuza hagati yabo cyangwa zibahuza n’inzego zibakuriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera kutagira smartphones.

Umwe muri bo ati: “Kubera gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, inama zihuza abantu benshi zirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp ziri kwifashishwa mu guhanahana amakuru byihuse; ariko twe abayobora Imidugudu, bikatubera inzitizi kuko tudafite smartphones twakwifashisha”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yizeza aba bayobozi ko hari gutekerezwa uburyo bazahabwa telefoni zigezweho, kandi ngo bashonje bahishiwe.

Yagize ati: “Ikibazo cya smartphones cyakunze kugarukwaho n’abayobozi b’Imidugudu. Ariko icyo nababwira ni uko natwe tuzi neza ko bazikeneye koko. Ndetse bakagombye kuba baramaze kuzihabwa mu bihe byashize, ariko nk’uko mubizi, icyorezo Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi, kigira n’ingaruka ku bukungu. Abayobozi b’Imidugudu nabizeza ko bashonje bahishiwe. Gusa sinavuga ngo barazihabwa uyu munsi cyangwa ejo, gusa ndabizeza ko tubifite muri gahunda”.

Nyirarugero, yasabye Abayobozi b’Imidugudu ko mu gihe bagitegereje kuzibona, bakomeza kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu, tubaziho kurangwa n’ubwitange n’umurava mu mikorere yabo. Ari na yo mpamvu, mu gihe bagitegereje guhabwa smartphones, tubasaba kuba bifashisha uburyo basanzwe bakoresha, mu rwego rwo kwirinda ko habaho icyuho mu kazi”.

Akangurira abayobozi b’Imidugudu, gukomeza umurimo bakora wo kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubikemura; ibirenze ubushobozi bwabo, bagatanga amakuru byihutirwa kugira ngo bafatanye n’izindi nzego kubikemura byihuse.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imidugudu 2,743 bivuze ko hakenewe smartphones zingana n’uwo mubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka