Tumba College yafashije 12-YBE kubona mudasobwa hafi 100
Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology rifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ryashyikirije ibigo by’amashuri bitanu byo mu Karere ka Musanze mudasobwa 96 n’ibikoresho bijyana nazo bifite agaciro ka miliyoni hafi 24 .
Uyu musaruro watanzwe n’abahoze ari abanyeshuri ba Tumba College of Technology bari bamaze ibyumweru bibiri mu gikorwa cyo gusana mudasobwa zapfuye usanga ziryamye mu bigo bya Leta n’iby’abikorera kandi zakorwa zigakoreshwa n’abanyeshuri.
Tumba college of Technology yakusanyije mudasobwa 110 n’ibindi bikoresho bijyana mu bigo bitatu byo mu Karere ka Musanze zirakorwa, 96 zakize bazishyikirije ibigo by’amashuri bitanu byari bifite ikibazo cya mudasobwa.
Buri kigo cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) wasangaga gifite gusa mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu kenshi na kenshi ngo nazo zidakora zikoreshwa gusa nk’imfashanyigisho yo kwereka abana icyo mudasobwa ari cyo.
Havugimana Valens ni umunyeshuri kuri G.S Muhoza ya Mbere asobanura ko ubuke bwa mudasobwa byatezaga ikibazo cyo kutiga neza, bigaga mu matsinda kandi buri tsinda ntirimare iminota irenga 20 kuri mudasobwa.
Ibi byagiraga ingaruka zo kutarangiza integanyanyigisho kandi n’ubumenyi bw’abanyeshuri ugasanga ni buke. Muri mudasobwa zashyikirijwe G.S. Rwinzovu, G.S Muhoza ya Mbere, G.S Nyakinama, G.S Kabaya na G.S Busogo harimo n’iz’abarimu.
Izi mudasobwa zizafasha abarezi mu gutegura amasomo n’ibizamini ndetse no gukora inyemezamanota (bulletin de notes) ku buryo bwihuse kandi bunoze; nk’uko byemezwa Karegeya Jean Marie Vianney wigisha ku Kigo cy’Amashuri cya Kabaya.
Gatabazi Pascal, umuyobozi wa Tumba College of Technology ashimangira ko ubumenyi butagize icyo bumariye aho utuye ntacyo bumaze, ni muri urwo rwego, uretse izo mudasobwa batanze, ubusanzwe ngo bubakira abaturage amashyiga ya biogas na rondereza.
Akomeza avuga ko mu bigo hirya no hino uhasanga mudasobwa nyinshi zapfuye kandi hejuru ya 80% zasanwa zikongera gukoreshwa.
Ati: “Twararebye tuti hari umutungo w’igihugu ukomeye cyane uryamye hirya no hino mu ma-store twasubiza agaciro, izi computer hejuru ya 80% zishobora kongera gukora, iyi ni concept (umushinga) dushaka gukora mu gihugu cyose.”
Nubwo bafite iyi gahunda, ibigo bitandukanye bifite izo mudasobwa ziryamye mu bubiko ngo iyo bazibisabye bigaragaraza ubushake buke bwo kuzitanga.
Nk’uko bigaragazwa na Nyangoma Vincentia, umuyobozi wungirije w’Ikoranabuhanga muri REB, ngo ubu buryo buzatuma leta igabanya ingengo y’imari yagendaga ku kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga.
“Iki kibazo tuvuyemo kizakemura ibibazo byinshi kuko ingengo y’imari yagendaga dushyira mu mashuri y’ikoranabuhanga bizagenda bigabanuka…ngira ngo murabibonye ko iki gikorwa tuvuyemo tuzigamye miliyoni 24 ni amafaranga menshi n’ahandi tuzajya tujya tuzajya dukora ibikorwa nk’ibi tuzigame ingengo y’imari,” Nyangoma Vincentia.
Mu mwaka wa 2012-2013 gusa Leta yasohoye miliyoni 300 mu bikorwa byo kugura mudasobwa z’amashuri 1320. Iyi gahunda yitabiriwe n’ibigo bya Leta bigatanga mudasobwa “zapfuye”, ikibazo cya mudasobwa mu mashuri gishobora gukemuka ku gipimo gishimishije.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|