Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha iby’umutekano mu ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, yababwiye ko u Rwanda rugiye gutangiza ikigo gitanga amasomo y’umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa ‘Cyber Academy’.

Minisitiri Ingabire yavuze ko iryo shuri rizafasha mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda, mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu byiciro binyuranye, cyane hibandwa ku buryo bwo kumenya gucunga no kubika amakuru atangwa anakirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati “Ubu tugiye gushyiraho ‘Cyber Academy’, izajya itanga amasomo y’umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Bizadufasha kugira urubyiruko rufite ubumenyi bwo kwirinda no kurinda amakuru anyura mu ikoranabuhanga, kandi bakabasha no guhanga ibishya baryifashishije”.
Iri shuri rizibanda ku bikenewe ku isoko, ndetse n’ubumenyi mu kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga, ndetse no kwagura ubufatanye n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.
Mu byakozwe ngo hatezwe imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye bageze kuri 22%, nubwo Internet igera ahatuwe ku kigero cya 96%, ahadatuwe ni 75%.
Gahunda ihari mu kongera umubare w’Abanyarwanda bakoresha Internet, Minisitiri Ingabire yabwiye Abadepite ko izagera ku buso bwose bw’Igihugu 100% muri 2029.

Minisitiri Ingabire yavuze ko ingo zirimo Internet zigeze ku 79,107 zivuye ku 7,501 (Fixed internet).
Abaturage bafite imyaka 10 kuzamura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bagera kuri 68.5%, kandi hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gutanga ubumenyi, kugira ngo buri muturage agire ubushobozi bwo gusaba serivisi zitangirwa kuri Internet abyikoreye.
Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugamije gutanga ubumenyi, kugira ngo buri muturage agire ubushobozi bwo gusaba serivisi zitangirwa kuri Internet abyikoreye. Iyi gahunda ikaba ngo yarageze mu turere 30 twose, no mu mirenge 181.
Ohereza igitekerezo
|