U Rwanda rugiye gushyiraho itegeko rikumira abari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Uburezi ku bufatanye n’izindi nzego zifite uburezi mu nshingano, baratangaza ko harimo gutegurwa uburyo abana bari munsi y’imyaka 16 babuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuko zibangiririza imitekerereze.
Ibi byatekerejweho hagendewe ku kuba abana basigaye bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko benshi bo muri icyo kigero baba bafite telephone zabo cyangwa mudasobwa, ababyeyi cyangwa abarezi ntibabashe kumenya ibyo abo bana bareba.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko inzira yo gushyiraho uburyo abo bana babuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye.
Agira ati “Mwabonye ko hatangiye gahunda yo gukora indangamuntu koranabuhanga, ni kimwe mu bizadufasha kugera kuri icyo gikorwa. Ubundi umuntu yabonaga indangamuntu ari uko afite imyaka 16 no kuzamuka, ariko iyo ndangamuntu nitangira gukoreshwa, n’umwana ukivuka azaba ayifite. Umwana rero uzashaka kujya ku mbuga nkoranyambaga, bizajya bibanza kumusaba gushyiramo umwirondoro we. Aha rero azashyiramo umwirondoro wa nyawo uhuye n’uwo ku ndangamuntu ye, bityo system imwemerere cyangwa imwangire igendeye ku myaka ye”.
Ati “Rero nidutangira gukoresha iriya ndangamuntu koranabuhanga, bizatworohera gutuma abo bana badakoresha imbuga nkoranyambaga. Ubu rero turi mu nyigo dufatanyije n’ibigo by’itumanaho kugira ngo iyo ndangamuntu koranabuhanga izasohoke ibintu byose biteguye, hakazakurikiraho kubishyira mu itegeko kuko na ryo riri mu nyigo ndetse n’ingamba zo kuryubahiriza. Ndizera ko n’ababyeyi bagomba kubyishimira, kuko ari ibyo gufasha kurinda abana bacu muri iyi si y’ikoranabuhanga, kugira ngo baryifashishe mu bintu bizima byabateza imbere”.
Akomeza avuga ko harimo gutegurwa kandi uburyo bw’ikoranabuhanga (Application), buzashyirwa ahagaragara bwafasha umubyeyi kumenya ibyo umwana arimo kureba kuri telephone ye cyangwa mudasobwa, na byo bikazaba bifasha mu kurinda abana mbere y’uko iryo tegeko risohoka.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko izi gahunda zo gukumira ko abana bareba ibitari ngombwa, zitagamije gusubiza inyuma ikoranabuhanga.
Ati “Abantu bumve neza ko atari ukurwanya ikoranabuhanga, ko atari ukurwanya telefone, ahubwo ari ukuvuga ngo yakoreshwa ite kugira ngo abantu igire ibyo ibungura. Abana nibajya ku ishuri basige telefone zabo mu ngo ariko bumva n’impamvu, kuko bituma biga neza nta kindi kibarangaza. Ni uburyo bwo gufasha ababyeyi kugira ngo abana batujuje imyaka bave ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abayujuje bazikoreshe mu buryo zitabagiraho ingaruka”.
Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko no mu gihe umwana yaba arengeje ya 16 ariko akiri mu mashuri yisumbuye, na bwo atazaba yemerewe kujyana telefone ku ishuri, kuko ni ibwiriza risanzweho ko telefone zitemewe mu mashuri.
Ibyo kubuza abana bato gukoresha imbuga nkoranyambaga biravugwa mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu byabitangiye, nka Australia, Espagne n’ibindi.
Imbuga nkoranyambaga zikunda gukurura abana ndetse n’abantu bakuru ni YouTube, Instagram, TikTok, X n’izindi.
Iby’iki kibazo byagarutswe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bagiriye kuri RBA, cyavugaga ku ikumira rya telefone mu mashuri, cyatambutse kuri uyu wa Gatatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Natwe tubadukeneye kumenya amakuru mashya