Umwuka mu Rwanda uhumanywa ahanini n’ubwikorezi no guteka - REMA
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko umwuka mu Rwanda urimo guhumana, biturutse ahanini ku bwikorezi bukoresha ibikomoka kuri peteroli hamwe no gucana inkwi n’amakara, mu gihe abantu bategura amafunguro.
REMA isaba abantu kwirinda no kurinda cyane cyane abana n’ababyeyi mu gihe bacanye mu nzu batuyemo cyangwa bahatereka imbabura, ko bagomba gukingura umwuka ukinjira mu rwego rwo gukumira impfu n’indwara z’ubuhumekero.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, ubwo yahuraga n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 07 Nzeri 2023, ku munsi mpuzamahanga wahariwe umwuka usukuye, yagize ati "Inyigo zatweretse ahantu habiri handuza umwuka duhumeka, mu bwikorezi (transport) no mu guteka."
Ati "Aho dukoresha inkwi n’amakara bituma habaho kwandura k’umwuka cyane, nanone iyo ufashe ibipimo hafi y’umuhanda usanga bitameze neza kubera ibinyabiziga bihanyura byinshi cyane bitwika peteroli."
Kabera yabwiye inzego zitandukanye ko mu ngendo hari aho abantu batwika mazutu na lisansi bitari ngombwa, kuko baba bafite uburyo bagenda mu modoka za rusange bakirinda kugendesha izabo bwite, cyangwa bakagenda n’amaguru, cyangwa bagakoresha amagare.
By’umwihariko ubu harimo kuza imodoka na moto zikoresha amashanyarazi, ndetse n’imbabura zirondereza inkwi n’amakara cyangwa izikoresha ibindi bicanwa, mu rwego rwo kwirinda imyotsi n’itemwa ry’ibiti biyungurura umwuka.
Ikigo Spiro gitanga moto z’amashanyarazi kiziguranishije izikoresha lisansi, kivuga ko umumotari witabiriye iyo gahunda ahabwa moto ku buntu atanze iye, kabone n’ubwo yaba ishaje cyane.
Ku bijyanye no guteka, uretse kuba umuntu yakoresha gazi agaca ukubiri n’imyotsi, hari ibigo bitandukanye bicuruza imbabura zirondereza inkwi cyangwa amakara, zikabifatanya no gucana amabuye y’amakoro n’imirasire ifite itoroshi n’aho basharija telefone.
Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Green Pack gicuruza imbabura za rondereza, Allan Nziza agira ati "Niba ibishyimbo byatekwaga n’amakara yongewe ku mbabura inshuro enye, hano washyiraho urushyi rumwe rwayo kandi rw’incenga rukamara nk’isaha n’igice cyangwa amasaha abiri."
Nziza avuga ko imbabura icana amakoro kugira ngo irondereze amakara ikoresheje imirasire, ikagira itoroshi n’aho basharija telefone, igurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80, ikaba ishobora kumara imyaka itatu nta kibazo igize.
Umuyobozi Mukuru wa REMA agira inama abantu batabasha kubona ibikoresho bidahumanya umwuka, ko bagana Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA), bagahabwa inguzanyo bajya bishyura buhoro buhoro.
Umwarimu muri Koleji y’Ikoranabuhanga ya Kaminuza y’u Rwanda ukuriye ubushakashatsi n’ubuvumbuzi, Prof Telesphore Kabera, avuga ko hari benshi basigaye bakora imbabura zirondereza ibicanwa ntizinasohore imyotsi, bakaba ngo bagomba gukoreshwa amarushanwa yo kurebamo inziza kurusha izindi.
Prof Kabera yizeza kandi ko Kaminuza y’u Rwanda izafasha abakora izo mbabura zirondereza inkwi n’amakara cyangwa izibimbuza ibindi bicanwa, kuzahura n’abashoramari bashobora kubafasha kwaguka.
Ohereza igitekerezo
|