Nyagatare: Rondereza zikoresha izuba zafashije kurondereza ibicanwa
Bamwe mu baturage b’imudugudu wa Ryabega na Rwarucura akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, bishimira ko rondereza zikoresha ingufu z’izuba zatumye babasha kurondereza ibicanwa kandi ibiryo bigashyana isuku.
Iyi rondereza ikora neza cyane mu gihe cy’impeshyi kuko ikenera izuba ryinshi. Kugira ngo umuntu ayikoreshe abanza gushyira amavuta y’ubuto mu mu icupa rimeze nk’icyuma cya terimosi (Flask). Naryo gishyushywa n’ibati riri munsi yaryo, bigatuma ubushyuhe bugera ku isafuriya.
Nyiraneza Jeannette wo mu mudugudu wa Rwarucura avuga ko iyo rondereza yabafashije cyane dore ko ubusanzwe inkwi n’amazi ari ikibazo. Uretse n’ibyo ariko ngo iyi rondereza iteka neza kuko ibiryo bitagira ikindi kintu gihumuramo kuko nta mwotsi igira.
Gatete Theogene umwe mu bakoresha iyi rondereza yemeza ko uretse kuba ibiryo bitetsweho bitinda gushya ariko nanone idashiririza kandi ikaba igira isuku cyane kuko nta mwotsi cyangwa ivu.
Igitoki n’ibirayi bishobora kumara amasaha atatu ku ziko, ibishyimbo byo ngo bishobora kumara amasaha arenga umunani bitarashya. Ibitoki n’ibirayi ngo ushobora no kudashyiramo amazi kuko bihishwa n’umwuka.
N’ubwo itinda guhisha ariko ibi ngo ntabwo ari imbogamizi ikomeye kuko itanga umwanya wo gukora indi mirimo. Ibiryo iteka neza kandi mu gihe gito ngo ni ifiriti. N’ubwo icyakabaye inkwi cyangwa amakara ari amavuta y’ubuto ngo Litiro eshanu zishobora gukoreshwa igihe kirenga umwaka.
Izi rondereza za Sun Cooker ngo aba baturage bamaze umwaka n’igice bazihawe. Muri iki gihe bazimaranye ngo nta ngorane barahura nazo uretse kuba zidashobora gukora hatari izuba ryinshi. Aba baturage ndetse n’ubuyobozi ngo ntibibuka umushinga watanze izi rondereza uretse ko ngo zahawe abantu 15 batishoboye kandi ku buntu.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
inkuru yari nziza, byari kuba akarusho iyo batubwira igiciro bakaturangira n’aho twakoreshereza