Nyabihu: Icyumweru cy’ibidukikije cyatangijwe n’ibikorwa byo kurwanya isuri
Umuganda wabaye tariki 25/05/2013 mu karere ka Nyabihu wahujwe no gutangiza icyumweru cy’ibidukikije maze hakorwa inyoroshyasuri cyangwa se “check dams” mu mirima y’abaturage,ahantu iyi suri ikunze kwibasira.
Ibi bikorwa byabereye mu murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu, ahaherutse kwibasirwa n’isuri yangije imyaka igasenya n’amazu. Inkumirasayo zakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage zigera kuri 65.

Senateur Evariste Bizimana na Depite Julienne Uwacu bari bitabiriye iki gikorwa bashishikarije abatuye akarere ka Nyabihu kwita kuri “checkdams” zakozwe bagakumira icyo ari cyo cyose cyazihungabanya kuko zibafitiye akamaro kanini mu kurwanya isuri.
Abaturage kandi basabwe kwita ku bidukikije muri rusange no kwicungira umutekano, buri wese abigizemo uruhare, kugira ngo hirindwe amakimbirane n’ubwicanyi mu miryango.

Abaturage basabwe kwita ku bana babo, bagakurikirana imikurire yabo ndetse n’imirire yabo hirindwa indwara ziterwa n’imirire mibi. Urubyiruko rwo rwasabwe kwitabira kwihangira imirimo mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza.
Uretse umuganda wabaye kuwa 25 Gicurasi wakozwe n’abaturage batari Abadiventiste, no kuwa 26 Gicurasi, Abadiventiste b’umunsi wa 7 nabo bitabiriye igikorwa cy’umuganda, bacukura umuyoboro w’amazi mu kagari ka Rurengeri.

Abanyeshuri bo mu kigo cya Rwankeri bari bitabiriye uyu muganda, n’abandi muri rusange bashishikarijwe kuba umusemburo wo kurengera ibidukikije aho bari hose ndetse no kubahiriza gahunda ziteganijwe muri iki cyumweru cy’ibidukikije, cyatangiye tariki 25/05-05/06/2013, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|