Mu Rwanda hatangijwe gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, ku wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, hahise hatangizwa gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Abayobozi bareba ibikoresho biva muri pulasitiki zijugunywa
Abayobozi bareba ibikoresho biva muri pulasitiki zijugunywa

Ni gahunda igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye, kandi burengera ibidukikije.

Yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), kugira ngo ijyane n’icyerekezo 2050, ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.

Ni gahunda Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko buri mwaka hazajya hakenerwa Amafaranga y’u Rwanda arenga gato Miliyari 200, kugira ngo bizagerwaho nk’uko byateganyijwe.

Minisiteri y’ibidukikije isaba abaturage kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, kuko usibye kuba byangiriza ibidukikije binatuma basesagura amafaranga yabo.

Bamwe mu baturage by’umwihariko abakora isuku mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko uretse kuba ibikoresho bikoreshwa rimwe bya pulasitiki byangiza ibidukikije, ariko kandi ngo binateza umwanda.

Odette Ahishakiye ati “Dukuramo pulasitiki zivamo Energy, ibivamo ji (juice) byose babinaga mu mazi, ugasanga biteye umwanda mu Mujyi wa Kigali, bikangiza n’ibidukikije.”

Ku rundi ruhande ariko usanga hari ababyaza umusaruro bimwe mu bikoresho bya pulasitiki, by’umwihariko ibikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Umwe muri bo avuga ko iyo babibazaniye babigura bakabikoramo imitako ndetse n’amakaro yubakishwa.

Ati “Bakusanya pulasitiki zose zagiye zikoreshwa bakazijugunya, noneho twebwe bakazituzanira tukazigura, tukazikuramo amakaro yo kubakisha. Ntabwo bayubakisha gusa kuko ahantu hose ushobora kuyakoresha bitewe n’ukuntu wowe ubishaka, kandi yavamo umutako mwiza cyane, n’akameza keza cyane, urumva ko akoreshwa ibintu byinshi bitandukanye.”

Umuyobozi wa UNDP, Maxwell Gomera, avuga ko u Rwanda n’ubwo ari Igihugu gito kandi kitari kizwi na benshi, ariko rwakoze byinshi mu kurengera ibidukikije.

Ati “Iyo urebye ibyo u Rwanda rwakoze mu kurwanya ikoreshwa rya pulasitiki, ni kimwe mu bihugu bicye byashoboye kurwanya ikoreshwa ryayo ku Isi ku kigero cya 90%, ni ibintu byo kwishimira. Igihugu nk’iki kiri mu Burasirazuba bw’Afurika, abantu batari bazi none kiri ku isonga ku rwego rw’Isi mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere.”

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jean D'Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jean D’Arc Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jean D’Arc Mujawamariya, avuga ko kuba u Rwanda rufite icyerekezo cya 2050, batifuza gukura ari bato kurusha icyerekezo cy’Igihugu.

Ati “Ntabwo rero twaba twifuza gukura tubungabunga ibidukikije, ngo dukure turi bato kurusha icyerekezo cy’Igihugu, niyo mpamvu twayisubiyemo kugira ngo tuyihuze n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050, bityo tugendere hamwe inzego zose bireba, ari ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ibidukikije, twese tugendere hamwe bityo tugere iyo tujya vuba.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije wizihizwa buri tariki 05 Kamena, muri uyu mwaka ukaba wizihijwe hazirikanwa kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Juliet Kabera, Umuyobozi mukuru wa REMA
Juliet Kabera, Umuyobozi mukuru wa REMA
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka