Kigali: Ubwiyongere bw’abaturage bwagombye kujyana n’ubw’ibiti

Ikibazo cy’amashyamba yagiye agabanuka mu Mujyi wa Kigali giteye inkeke, mu gihe abawutuye biyongera umunsi ku wundi kandi bakeneye umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora ubuyobozi bw’uyu mujyi bukomeje kongera imbaraga mu gutera ibiti mu guhangana n’icyo kibazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi atera ibiti
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi atera ibiti

Ikarita igaragaza imiterere y’amashyamba mu Rwanda, yerekana ko mu Mujyi wa Kigali agize 17% by’ubuso bw’umujyi wose.

Icyakora igaragaza ko hagati ya 2009 na 2019 amashyamba yagabanutseho 23%, naho gutera amashyamba byiyongera kuri 26%, bivuze ko amashyamba yiyongera ku kigero cya 2.6% buri mwaka, akagabanuka ku kigero cya 2.3% buri mwaka, bivuze ko yiyongera ku kigero kiri hasi cyane cya 0.3% ku mwaka.

Bamwe mu batuye muri Kigali igihe kirekire, bahamya ko igice kinini cyayo cyari amashyamba, akagenda akendera kubera ibikorwa bya muntu, nk’uko bitangazwa na Musengamana Silas umaze imyaka 48 muri uyu mujyi.

Agira ati “Nka hariya ku Kimisagara hubatswe ejobundi. Mbere hari ibiti bitandukanye birimo imigenge, hari ibihuuru n’intoki, kimwe na Gikondo. Ku Muhima ho hari impyisi kubera amashyamba yahabaga. Ubu rero nta biti bigihari kubera hubatswe, hashyirwa imihanda n’ibindi, none isuri iraza igasenyera abantu kuko ibiti bifata ubutaka bisa n’ibyashizeho. Hatewe ibindi byinshi byaba byiza, tukabona n’umwuka mwiza”.

Abazi amateka bavuga ko Akarere ka Nyarugenge kiswe iri zina kubera ibiti byitwa Imigenge byaharangwaga, ariko bikaba byaragiye bikendera. Ni na ko bimeze mu Karere ka Gasabo aho Umurenge wa Kimihurura wahawe iri zina kubera ibihuru by’ibyatsi birandaranda byitwa Imihurura byahahoze, ariko bikaba byaragabanutse kubera imyubakire n’ibindi bikorwa bya muntu.

Ibara ry'icyatsi rigaragaza amashyamba yari muri Kigali mu 2000
Ibara ry’icyatsi rigaragaza amashyamba yari muri Kigali mu 2000

Amateka y’ikendera ry’ibiti gakondo

Mu Murenge wa Muhima hahawe izina rya ‘Umuhima w’impyisi’ kuko habaga ishyamba ribamo impyisi, ubu zikaba zitakihabarizwa kubera iterambere ry’umujyi.

Mu Murenge wa Kimironko habaga ibiti byitwa Imironko yakorwagamo Imyambi, ariko ubu habaye umujyi urimo ibiti bike bisa na byo.

Mukanoheli Jeanne w’imyaka 70 wanavukiye muri Kigali na we ati “Hano i Kigali kera henshi yari amashyamba n’ibihuru gusa. Nk’i Gikondo hari n’intoki, ku buryo utashoboraga kuhanyura wenyine. Ubu rero byarahashize hasigaye igiti kimwe kimwe ku mihanda, wenda na bike byatewe nyuma. Gusa mbona byaba byiza buri rugo ruteye igiti hose hakaboneka igicucu n’akayaga keza”.

Impuguke mu by’amashyamba, Mukurarinda Athanase, avuga ko igabanuka ry’amashyamba ari ikibazo gikomeye, kuko rituma hari byinshi byangirika harimo no gupfusha abantu, agasaba ko ahashoboka hose haterwa ibiti.

Ati “Imihindagurikire y’ibihe ni yo iteza ibibazo imijyi yacu na Kigali irimo, inzu nyinshi nta mireko zigira kandi ahantu hafi hose bahashyize sima, bityo amazi amanuka uko ashatse agatwara ubutaka. Nta biti batera, tugenda mu modoka kandi zihumanya ikirere, kimwe n’inganda zigenda ziyongera. Ariko iyo duteye ibiti, amababi yabyo akurura ya myuka mibi bityo tukabona umwuka mwiza duhumeka”.

Mukurarinda asaba ko Leta yashyira imbaraga mu gushishikariza abantu gufata amazi ava ku nzu zabo kuko ari yo yangiza byinshi, ndetse gutera ibiti bikaba umuco kuko imizi yabyo itobora ubutaka bityo n’amazi batabashije gufata akinjira mu butaka ntagire ibyo yangiza.

Ati "Dushoboye gutera ibiti nka Kiyovu, bigaterwa i Nyamirambo, Kanombe, Remera n’ahandi byarushaho kongera umwuka mwiza".

Ibara ry'icyatsi ryerekana amashyamba yari asigaye mu 2020, asa n'ayamazweho n'ibikorwa bya muntu
Ibara ry’icyatsi ryerekana amashyamba yari asigaye mu 2020, asa n’ayamazweho n’ibikorwa bya muntu

Nsengumuremyi Concorde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, yemeza ko amashyamba akunda kugira ibibazo kubera ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.

Agira ati "Ushobora kubaka inzu, imihanda, ugatera n’ibiti by’imitako. Hagati y’inzu n’indi ushobora gutera ibiti. Turimo turashyira imbaraga mu Mujyi wa Kigali, dutera n’ibiti bya gakondo n’ibindi byakendereye. Ibikorwa by’iterambere bishobora gukorwa ariko tukanatera ibiti. Uko abaturage biyongera dukeneye gutera ibiti, tutabiteye rero ntabwo twabaho. Dutere ibiti ku mavuriro, mu nganda n’ahandi, amashyamba yabaho n’ibindi bikorwa bigatera imbere".

Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zariyongereye

Mu 2023, mu Mujyi wa Kigali habonetse abantu 471,171 bivuje indwara z’ubuhumero mu bigo by’ubuzima bitandukanye, bagize 9% by’abivuje izo ndwara mu gihugu hose muri uwo mwaka, nk’uko bitangazwa na Dr Sibomana Emmanuel, ukuriye agashami ko kurwanya ibibembe n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Agira ati “Mu 2022, mu gihugu hose abivuje ku bigo nderabuzima bari 11,501,888 kandi muri bo 38% bivuje indwara z’ubuhumekero. Ibi ni ibigaragaza ko duhumeka umwuka wanduye, bikaba bibi cyane muri Kigali. Bivuze ko igabanuka ry’amashyamba ari ikibazo gikomeye”.

Akomeza avuga ko imibare y’abandura indwara z’ubuhumekero yagiye izamuka, kuko kuva mu 2012 kugeza mu 2015, abivuje izo ndwara mu gihugu hose bavuye ku 1,628,321 bagera kuri 3,331,300 kandi 13% byabo izo ndwara bazitewe no guhumeka umwuka uhumanye.

Kigali igiye guterwamo Miliyoni eshatu z’ibiti

Kubera kibazo cy’ikendera ry’ibiti, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gutera ibiti Miliyoni eshatu mu turere twose tuwugize, nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.

Gutera ibindi biti byinshi muri Kigali ni wo muti
Gutera ibindi biti byinshi muri Kigali ni wo muti

Ati “Hari ikibazo kiremereye mu Mujyi wa Kigali cy’umwuka duhumeka ugenda utakaza ubwiza bwawo, kubera ibikorwa byacu abantu. Ni yo mpamvu muri iyi manda y’imyaka itanu tugiye gutera Miliyoni eshatu z’ibiti kandi ubushobozi burahari. Uwo mubare w’ibiti tuvuga kandi ni ibizaba byakuze kuko tuzabikurikirana, twirinda ko hari ibyakwangirika nk’uko bijya bibaho mu byo dutera ku mihanda n’ahandi”.

Izindi ngamba zizatuma ibiti byiyongera

Umujyi wa Kigali ufite imisozi nka Rebero na Jali yagiye iterwaho amashyamba ariko akangirika kubera abahubatse bakahatura, ukaba urimo kugenda ubimura ngo byongerwe.

U Rwanda rwanatangije umushinga witwa SUNCASA, uzafasha kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro hakaba haratewe ibiti 25,000. Uwo muhinga uzanafasha indi mijyi nka Dire Dawa muri Ethiopia na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ibarura ry’abaturage n’ingo (RPHC 5) rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), ryerekana ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu 1,745,555 mu gihe bari 1,518,000 mu 2020. Ubwo bwiyongere budasanzwe bw’abawutuye, busaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurengera ibidukikije hongerwa amashyamba.

Musengamana uzi amateka menshi ya Kigali
Musengamana uzi amateka menshi ya Kigali
Inzu muri Kigali zigenda zisatira ahakiri amashyamba ku misozi
Inzu muri Kigali zigenda zisatira ahakiri amashyamba ku misozi
Umudugudu wa Karama muri Kigali watujwemo abari batuye nabi ku misozi, aho bavuye haterwa ibiti
Umudugudu wa Karama muri Kigali watujwemo abari batuye nabi ku misozi, aho bavuye haterwa ibiti
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva akangurira abatuye uwo mujyi gutera ibiti ku bwinshi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva akangurira abatuye uwo mujyi gutera ibiti ku bwinshi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka