Imodoka, inkwi mu byangiza cyane ikirere cy’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko buri Munyarwanda akwiye kurinda umwuka ahumeka, kuko bigaragara ko ibikorwa bya muntu, bituma bahumeka umwuka wanduye ku kigero cya 43%, mu gihe biteganyijwe ko umwuka mwiza wakagombye kuba uri kuri 5%.

Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio cyo ku wa 18 Ukuboza 2024, umukozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge Alphonse kanyandekwe, yagaragaje ko umwuka mubi Abanyarwanda bahumeka, uri mu bituma hakigaragara indwara nyinshi zifitanye isano n’ihumana ry’ikirere.

Abaturage ba Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri rusange bibasiwe n’izo ndwara, kurusha abo mu bihugu bifite inganda zisohora iyo myuka ihumanya ikirere zo mu Burayi n’ahandi.

Iyo myuka abantu bahumeka n’Abanyarwanda barimo, bigaragara ko ngo irimo ibinyabutabire bitera indwara zitandukanye zirimo na kanseri zifata mu myanya y’ubuhumekero, zitera imfu nyinshi kandi zikomeje kwiyongera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kigaragaza ko mu Rwanda amabwiriza y’ubuziranenge mu gice cy’inganda, ateganya ko umwuka waho utagomba kurenza (Oxcide de Silfure) ingana na mikorogarama imwe muri meterokibe y’umwika.

Ahantu hatuwe ho ntihagomba kurenza mikorogaramu 60 muri meterokibe imwe y’umwuka ku mwaka, naho ku kwezi cyangwa umunsi, icyo kigero ngo ntigikwiye kurenza mikorogarama 160 muri meterokibe imwe y’umwuka, kuko iyo birenze hakwiye gufatwa ingamba zo kugabanya ibyo bipimo.
Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije REMA, Deborah Nibagire avuga ko REMA nk’ikigo gishinzwe kubungabunga umwuka, bafite imashini zipima uko umwuka uhagaze, ku buryo mu bice bitandukanye by’Igihugu, bapima ibinyabutabire bihumanya umwuka, kandi basanze muri Kigali, umwuka waho wanduye ugereranyije n’ibindi bice by’Igihugu.

Agira ati, “Imadoka dukoresha zanduza umwuka cyane cyane mu gitondo abantu benshi bajya mu kazi, na nimugoroba bataha, nibwo ibipimo bizamuka kurushaho, ibipimo byacu biri hejuru, hadafashwe ingamba ibipimo byazamuka ariko ntagikozwe byakomeza kuba bibi”.

Umwuka wanduye utuma indwara z’ubuhumekero ziyongera

Dr. Sibamomana Jean Pierre muri RBC, avuga ko umwuka Abanyarwanda bahumeka ari kimwe mu bituma bagerwaho n’indwara zitandukanye, zirimo izifata imyanya y’ubuhumekero nka kanseri, ku buryo n’ubwenge bw’abantu bushobora kubaganuka.

Avuga ko igihe abantu bahumeka umwuka ufite ibinyabutabire bitoya cyane birimo n’imyuka y’imodoka zikoresha amavuta, byangiza cyane ubuzima bwa muntu kurusha ibinyabutabire bizamuka mu ivumbi ry’abakoresha umuhanda cyangwa abahinzi.

Agira ati, “Uriya mwuka utagaragara uva mu binyabiziga abantu bahumeka tuwugereranya n’agatwe k’ikaramu yandika ukagabanyijemo uduce 50, uduhumetse ari twinshi bitandukanye n’umuhinzi uhumeka umwuka urimo ivumbi ari guhinga, we ntakibazo agira ugereranyije na wawundi wahumetse ibiva mu modoka”.

Avuga ko mu Rwanda nibura bahumeka umwuka wanduye hujuru ya 40%, kandi bituma abantu bagira indwara nyinsi mu maraso no guhindura utunyangingo tugize umubiri, abantu bakarwara za kanseri, n’izindi ndwara zifata utunyangingo tw’amaraso n’izindi ngingo z’umubiri.

Ni izihe ngamba zafatwa?

RBC igaragaza ko n’ubwo hari gahunda Leta yafashe zo gupima imodoka zifite umwuka uhumanya, hakiri benshi mu Banyarwanda bakoresha amashyiga n’imbabura mu guteka nabyo byongera igipimo cy’imyuka yangiza ikirere, ari nayo mpamvu hazanwe Laboratwari ipima ubuziranenge bw’imabura zemewe mu Rwanda.

Agaragaza kandi ko hari gahunda zashyizweho zo gutanga izo mbabura zujuje ubuziranenge, gukoresha ingufu zisubira z’imirasire y’izuba, kandi ko abashinga inganda bakwiye gusuzumisha ubuziranenga bwazo ngo hatabaho kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda mu rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Deborah Nibagwire we avuga ko kuba umwuka wanduye cyanwa mwiza ushobora kurenga imbibeiz’ibindi bihugu ukaza mu Rwanda, hariho uburyo bwo kuwukumira, hagendewe ku masezerano mpuzamahanga agamije gumukimra iyo myuka no kwangiza ibidukikije.

Avuga ko hari amakuru bahora bakurikirana ngo ikirere kitangirika bikaba byagira ingaruka no ku bihugu bitabifitemo uruhare, ariko hari n’imyuka byanze bikunze ishobora kwandura bitavuye ku bushake bw’ibyo bihugu.

Agira ati, “Umwuka ntiwawutangira, ariko iyo hari inyungu zo kuwugabanya birashoboka, bigatuma n’aho wari kujya udakomeza kubayo mwishi”.

Ingamba zo gutera amashyamba mu bice byose by’Igihugu kandi ni kimwe mu byitezweho kugarura umwuka mwiza, imodoka na moto zikoresha amashanyarazi nazo zikaba zizagabanya imyuka ihumanya ikirere, mu gihe ibiti byo bifasha gusukura ikirere abahumeka umwuka wanduye bakagabanuka.

Agira ati, “Utunyangingo duto tuva mu binyabutabire by’imodoka zikoresha, ariko utunyangingo tuba mu ivumbi mu gihe cy’izuba turiyongera kubera umuyaga urugurukana cyane, ibiti rero bifasha kuyungurura uwo mukungugu tukabona umwuka mwiza kurushaho”.

Mu Rwanda ubuhumane bw’umwuka bwariyongeye ku buryo ingamba zashyizweho zidatanga umusaruro, kandi hagakekwaku gutwika imyanda, no kudakoresha uburyo bwo kurwanya ihumana ry’ikirere hagendewe ku mategeko agenga uguhumana umwuka.

Dore inama zo kwirinda guhumeka umwuka uhumanya

Abaganga basaba ko mu gihe abantu bumva bafite ibibazo by’imyanya y’ubuhumekero, bakwiye kwihutira kugera kwa muganga, ngo babasuzume kuko imyuka ihumanya isangiwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda, abakize n’abakene.

Cyakora RBC igaragaza ko ahantu hari inganda umwuka udakwiye kurenza 2.5% by’ubwandu, kandi ko abagura ibikoresho bihumanya ikirere bakwiriye kubaganuka bakabafasha kugura ibyujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka