Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli cyasobanuye ibyabaye ku mashyuza y’i Rusizi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli butangaza ko ibyabaye ku mashyuza mu Karere ka Rusizi bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byakwiyongera ku ntambi zaturitse bigatuma amazi atemba.

Aha ni ho haherereye isoko y'amashyuza
Aha ni ho haherereye isoko y’amashyuza

Tariki 21 Kanama 2020 nibwo mu Karere ka Rusizi humvikanye inkuru y’igabanuka ry’amazi y’amashyuza.

Ni inkuru yababaje benshi, abandi batungurwa no kumva ko amashyuza yakamye. Icyakora abababaye kurusha abandi ni abigeze kuyajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibirometero n’ibirometero bakayiyambaza ngo akabavura indwara z’imitsi.

Abaturage baturiye amashyuza batangarije Kigali Today ko byatewe n’intambi zituritswa n’uruganda rwa Cimerwa rusanzwe ruhakura amabuye akoreshwa mu gukora Sima. Icyakora abandi bavuga ko bishobora guterwa n’imitingito yumvikanye hakaba harabaye kwifunga kw’inzira z’amashyuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije Kigali Today ko bwiyambaje impuguke mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli kugira ngo barebe icyabiteye kuko bo babona bidasanzwe.

Itsinda ry’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli rigizwe n’impuguke eshatu zikurikirana imitingito, guturitsa intambi hamwe n’imiterere y’ubutaka, tariki ya 27 Kanama ryasuzumye icyateye igenda ry’amazi y’amashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nka Bugarama bavuga ko atari imitingito kuko yari gutuma amazi azimira.

Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro muri icyo kigo, yatangarije Kigali Today ko iby’imitingito ntaho bihuriye n’igenda ry’amazi y’amashyuza kuko iyo biba n’isoko iba yarabuze.

Agira ati “Mbere yo kugusobanurira icyabaye reka nkwinjize mu miterere ya hariya hari amashyuza.

Hariya ni ho dufite uruganda rwa sima, impamvu ni uko ariho haboneka ibikoreshwa mu gukora Sima birimo ; ibishonyi, ibumba rimeze nk’inombe, n’andi mabuye akoreshwa mu gukora sima, kandi ibikoreshwa mu gukora sima 60% ni amabuye aboneka hariya yabonetse kubera amashyuza ya hariya."

Akomeza agira ati ; “Amashyuza akomoka ku iruka ry’ibirunga, ariya mashyuza aba arimo imyungu ngugu myinshi (nka K, Ca, Mg, Na, P), muri ariya mashyuza rero haba harimo imyuka myinshi nka (H, CO2, H2S), iyo bikonje ni byo bihinduka ariya mabuye.

Uko twabisanze rero, twasanze isoko itarazimiye, isoko irahari ndetse nini itanga litiro 15 ku isegonda.

Icyabaye ni iki ?

Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro yakomeje asobanura ko ibishonyi biri aho hantu biba bigizwe n’ibuye ridakomeye ryorohereye, kandi muri ryo hagenda habonekamo umwanya imbere.

Ati « Icyabaye rero iyo myanya irimo imbere yinjiwemo n’amazi, bituma haboneka ahantu hatatu amazi asohokera, harimo asohokera muri kariyeri aho Cimerwa iturikiriza amabuye, hari aho abanyamasengesho basengera, hakaba n’ahandi bita mu gakono, kubera ko ibyo bibuye tuvuga Cimerwa ituritsa ntibyemewe ko byingirwamo n’amazi, ibyo byatumye Cimerwa iyayobora. Bivuze ko hari isoko imwe imena amazi mu kidendezi, cyakuzura amazi agasohokera mu nzira eshatu. »

Ati « Icyabaye rero, Cimerwa yakumiriye amazi ajya muri kariyeri yayo, ayo mazi ahora ku rutare kandi arimo imyunyu ngugu n’amagazi byinjiramo byishakira inzira, bituma urutare rworoha rumera nk’ibumba bituma ari ho yinyurira ava muri cya kidendezi. »

Aho amashyuza yatobokeye muri kariyeri ya CIMERWA
Aho amashyuza yatobokeye muri kariyeri ya CIMERWA

Ngaruye akomeza avuga ko ibyabaye byatewe n’ayo mazi yahuye n’urutare rworoshye naho abavuga imitingito no guturitsa intambi akabiha amahirwe makeya.

Ati "Ndebye ibyabaye 80% mbiha imiterere y’urutare n’amazi, naho 20% akaba ari byo mpa imitingito no guturitsa intambi kuko na byo bitera imitingito mitoya. »

« Bisobanuye ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibibera mu nda y’isi ahubwo byabereye hejuru kuko iyo biba bifitanye isano n’ibibera mu nda y’isi amasoko y’amashyuza yari gufunga, amashyuza akazimira, ariko isoko y’amashyuza iracyakora neza nta kibazo. »

Ngaruye avuga ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere gusukura ahasanzwe amashyuza bagakuramo ibumba n’isayo biriyo bagacukura kugera ku rutare rukomeye bakubaka urwogero rwa kizungu ‘Piscine’ yajya ifasha abantu koga bisanzuye ndetse bikagabanya n’impanuka zikunze kuboneka z’abantu basaya mu cyondo cy’ibumba.

Ku birebana n’ingaruka, Ngaruye avuga ko nta ngaruka bizatera, agasaba ubuyobozi gufata neza amashyuza butunganya aho yari asanzwe ndetse bakaba bayagaruramo bamaze kubaka ubwogero bwa kizungu.

Ku birebana n’uko hari abaturage bavuga ko mbere y’imyaka ya 1990 nabwo amashyuza yigeze kugenda avuga ko byatewe n’ubushakashatsi bwari bwahakorewe atari imitingito cyangwa guhinduka k’urutare ngo rube ibumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntabwo nemeranya niyi mpuguke kurubu bugenzuzi yakoze ahubwo bashake inzobere zishake nikibazo nyirizina

Auxylle yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

I do agree with these people who are suggesting a detailed study of the cause of the problem. The source to stay there is not enough reason to be sure of the problem.

Thank you

RUGIRANGOGA Augustin yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Biriya birasanzwe bakurikize inama bagiriwe naho kugabanuka kwariya mazi byo ntaho wabihuriza na seismic waves(imitingito). Icyo mbonye Ku ifoto biragaragara ko source igihari ahubwo aho twafata nka store yariya Nazi(aha abaturage bakoreshaga boga) huzuyemo isayo bityo ikaba ishobora gufunga inzira zayo noneho yk akishikira izindi nzira as Ngaruye said. So bamwumve babikore kdi babikoremo akazi(tourisms, hotel,...). Tnkx.

Sangwa yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Murakoze.
Ndi umugeologist. Hari bimwe ntemeranya n’iyi mpuguke. Ubundi kugirango amazi azamuke agere hejuru, nuko aba yabonye inzira yo kunyuramo( fractures or simply faults). Uwo mwanya amazi anyuramo rero ubundi kugirango ubeho bituruka kumitingito yaba Karemano( natural) cg iyatewe n’abantu, urugero guturitsa intambi.
" Kuba rero avuga ko bitatewe no guturitsa intambi ntabwo aribyo kuko bifite amahirwe menshi cyane.
Ubwoko bw’amabuye buri hariya bworoshye kwivanga n’amazi bigakora isayo twibuke ko iri hejuru y’isoko bigasa nk’aho bifunga yanzira.
" Iyo uturikije intambi bituma hacika Indi nzira ishobora korohera amazi kugenda bigatuma Iva Aho yari isanzwe hagoye ikanyura ahayoroheye.

Inama:
Numva tutabwira akarere guhita bafata amafaranga ngo bajye kuyashyira hariya ngo baratunganya. First nihakorwe geophysical survey barebe neza uko amazi ateye bamenye neza isoko Aho iri, n’icyabiteye babone kubwira akarere ibintu bifite facts.
Thank you

HATEGEKIMANA Francois yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Njye ndumva iyi mpuguke yarabonye ikibazo ariko ikakinyura hejuru; aya mazi yayobye hari icyabiteye.nonese ko avuga ko isoko ihasanzwe itakamye kuki amazi atakizamuka ngo akore ikidendezi nk’uko byari bisanzwe? nk’uko Ddd abivuze mwene muntu akomeje kwangiza kandi nawe yiyangiriza; buretse bamozemo imashini muri biriya byondo urebe ibindi bibazo bizavuka; nibarangiza bati "inyigo zakozwe nabi"

Franko yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Umuntu ni we uzikururira urupfu koko. Nonese ubwo izo ntambi zateye ibyo bibazo ntacyo bazabikoraho.

Ddd yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka