Igiti ni nk’umwana ugomba kurindwa n’abantu bose - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini bushoboka, abasaba kubirinda.

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva atera igiti i Karongi
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva atera igiti i Karongi

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari yifatanyije n’ab’i Karongi, mu muganda rusange wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu mwaka wa 2025-2026.

Yagize ati “Igiti cyange umurage wange, uyu munsi igiti muteye kizabe umurage wawe ndetse kizabe kicyibukwa ko ari wowe wabiteye, nk’uko ibiti maze gutera bizaba umurage wanjye muri Karongi”.

Yasabye abafite serivisi zifite aho zihurira n’amashyamba, ko bakwiriye kubungabunga ibiti, yibutsa n’abaturage ko ari inshingano zabo gukomeza kubibungabunga.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igiti kigomba kurindwa na buri wese, kuko abantu bose bakwiye kugifata neza kubera akamaro kacyo karimo gutanga umwuka mwiza wo guhumeka, gukoramo ibikoresho bitandukanye ndetse no gukurura imvura.

Ati “Igiti ni nk’umwana, agomba kurindwa n’abantu bose, kubera ko kidufitiye akamaro twese, wa mwuka mwiza mwavuze tuwuhumeka twese. Ni igiti cyanjye, ni igiti cyawe, tugomba kugifata nk’aho ari umutungo wa twese”.

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva, yasabye abaturage kurinda ibiti
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yasabye abaturage kurinda ibiti

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva kandi yasabye abaturage guhinga ahashoboka hose hari ubutaka, kandi bagakoresha ifumbire kugira ngo Igihugu kigere ku ntego yo kongera 50% by’umusaruro w’ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva kandi yasabye abaturage guhinga ahashoboka hose hari ubutaka, kandi bagakoresha ifumbire kugira ngo Igihugu kigere ku ntego yo kongera 50% by’umusaruro w’ubuhinzi.

Yavuze ko abaturage bakwiriye gufumbira hakiri kare kugira ngo beze imyaka myinshi babe abakire.

Ati “Dukwiriye gukora tukihaza mu biribwa ndetse tukanasagurira amasoko tukaba abakire, ndetse dukomeze dufatanye n’ubuyobzi aho bishoboka twuhire imyaka mu mirima, kugira ngo tubone umusaruro uhagije”.

Umuganda Rusange wo kuri uyu wa Gatandatu wahariwe gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti cya 2025-2026, muri gahunda y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.

Hirya no hino mu Gihugu, hari guterwa ibiti hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kurinda ubutaka no kongera ubwiza bw’aho abaturage batuye. Mu Karere ka Gasabo, abo mu Murenge wa Kacyiru, barimo abayobozi b’inzego zitandukanye, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage, bateye ibiti by’imirimbo n’ibiti gakondo.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yabwiye abitabiriye umuganda wo gutera ibiti mu Mujyi wa Kigali, ko ibiti bigira akamaro mu kurengera ibidukikije, gusukura umwuka abantu bahumeka, gutanga imbuto zo kurya, kurwanya isuri n’ibindi.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri 30% by’intego rwihaye yo gutera ibiti, asaba abaturage by’umwihariko abo muri Kigali kongera imbaraga mu gutera ibiti kugira ngo bihutishe iyo ntego.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka