Ibinyabutabire byarengeje igihe biri mu mashuri n’ahandi bigiye gukurwaho

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ibinyabutabire byose biri hirya no hino mu bigo by’amashuri ndetse no muri za Laboratwari, bazafatanya na REMA bakabikuraho, kugira ngo bitazateza ingaruka ku buzima bw’abantu.

Minisitiri Uwamariya yasobanuriye Abadepite uko ibyo binyabutabire bigiye gukurwaho
Minisitiri Uwamariya yasobanuriye Abadepite uko ibyo binyabutabire bigiye gukurwaho

Iki cyemezo Minisitiri Uwamariya yakigaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, tariki 10 Werurwe 2025, nyuma yo kumubaza icyo Minisiteri ayoboye iteganya gukora kugira ngo bivanwe aho bibitse, kuko byarangije igihe.

Hon. Mvano Nsabimana Etienne yabajije icyo Minsiteri y’Ibidukikije iteganyiriza ibinyabutabire, bikiri mu bigo by’amashuri kandi byararangije igihe kuko bitagikoreshwa.

Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ko icyo kibazo bakizi kandi kimaze iminsi, ariko kigiye gushyirwa mu bikorwa bigakurwaho, gusa ngo bisaba inzobere mu bijyanye nabyo kuko ari ibintu bitakorwa na buri wese.

Ati “Birahari byinshi muri za Laboratwari ndetse no mu mashuri, ariko bisaba kubyangiza bikozwe n’abantu babizobereyemo, kuko si ibintu byakurwaho na buri wese”.

Misinisitiri Uwamariya yasobanuriye Abadepite ko hari ibisaba gutwikwa, kumenwa, gutabwa, cyangwa bikongerwamo ibindi binyabutabire bigahinduka ikindi kintu kitakwangiza ubuzima bw’abantu.

Ati “Urumva ibimenwa hagomba kurebwa aho bimenwa ku buryo bitagira ingaruka ku bantu, ibitabwa nabyo hagomba inzobere zimenya ko nta ngaruka bigira ku butaka byatabitswemo”.

Ibinyabutabire byarengeje igihe bigira ingaruka ku buzima bw'abantu
Ibinyabutabire byarengeje igihe bigira ingaruka ku buzima bw’abantu

Nubwo nta gihe ntarengwa Minisitiri Uwamariya yabwiye Abadepite ibyo binyabutabire bizakurwaho, yasobanuye ko ari ikintu cyihutirwa kandi ko kizashyirwa mu bikorwa vuba.

Ati “Hari ibimaze igihe kirekire bibitse kandi kugeza ubu nubwo nta ngano yabyo turamenya, tuzakusanya amakuru tumenye uko bingana mu gihugu. Tugomba kubikora vuba bikavanwaho hirindwa ingaruka ku buzima bw’umuntu”.

Kuba Minisitiri Uwamariya yatanze igisubizo kuri iki kibazo, ngo bizakuraho impungenge ku barezi bibazaga amaherezo yabyo bikabayobera.

Uwanyirigira Straton, Umwarimu wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo isomo ry’Ubutabire (Chimie), avuga ko ibinyabutabire byarangije igihe bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu.

Ati “Kuba bizakurwaho vuba ni byiza, bizatuma impungenge twahoranaga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abanyeshuri zishira, bityo tugakora akazi dutekanye”.

Uwanyirigira yungamo ati “Hari ibyo umuntu ashobora guhumeka bikaba byamutera indwara mu myanya y’ubuhumekero. Hari ibisukika bishobora guteza inkongi igihe bihuye n’ubushyuhe bwo ku kigero cyo hejuru, ndetse hari n’ibishobora kumeneka bikaba byakoropwa bikajya nko mu butaka bikabwangiza ntibwere, cyangwa ibyatsi n’ibiti bikuma ndetse hari n’ibyatembera mu mugezi amazi agahumana”.

Yongeraho ati “Ibintu byose iyo birengeje igihe byahawe bihinduka uburozi. Uzarebe n’umuti wakorewe kuvura iyo urengeje igihe wahawe niko bigenda uvanwa mu bubiko ukajugunywa. Na bino binyabutabire rero byaba byiza bijugunywe kuko byarengeje igihe, kandi bigakorwa hatabayeho kwangiza ibindi binyabuzima."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka