Green Gicumbi ikangurira abanyeshuri kuzabyaza amahirwe ingemwe z’ibiti zirimo guterwa
Umushinga Green Gicumbi ushinzwe kubungabunga Icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, uvuga ko ufite ingemwe z’ibiti zirenga 2,500,000 zizaterwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri bo muri ako Karere ka Gicumbi muri izi mpera z’umwaka.
Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko mu bagomba gutera ibyo biti harimo abana biga mu mashuri yo mu mirenge icyenda uwo mushinga ukoreramo, kugira ngo bakurane umuco wo gukunda Ibidukikije no gushaka uburyo babibyaza umusaruro.
Kagenza asanga urubyiruko hamwe n’abana badakunda kuba mu mirimo y’ubuhinzi, by’umwihariko ijyanye no gutera ibiti n’amashyamba, bakaba bayiharira abantu bakuze, nyamara ari ho ngo hasigaye amahirwe yateza imbere benshi mu baturage.
Mu biti Green Gicumbi ifite muri za pepinyeri bigomba guterwa muri ako karere, harimo iby’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibyagenewe guterwa mu mibande no mu bishanga.
Kagenza avuga ko uretse umumaro wo kurengera ibidukikije, ibiti byose birimo guterwa bizaba byatangiye kubyara ubukungu mu myaka itanu iri imbere, agasaba abanyeshuri kudacikwa n’ayo mahirwe.
Agira ati "Ubu twateye ibiti birimo ibya avoka, nyuma y’imyaka itanu biraba byatangiye kwera, igiti kimwe cya avoka ku mwaka gitanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50-100, avoka imwe igurwa amafaranga 100 ariko hari n’aho igurwa 500. U Rwanda rufite isoko rinini rya avoka, ufite nk’ibiti 100 nta muhinzi-mworozi wasarura nka we".
Kagenza avuga ko barimo kuva muri buri shuri bahashinze amatsinda (clubs) y’ibidukikije azajya akurikirana ibiti byatewe, ndetse bakazagera ubwo batanga ibihembo byo gushimira abazarusha abandi kubicunga no kubyitaho.
Umunyeshuri witwa Musabika Fidèle wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Ishuri ry’imyuga (TVET) rya Mulindi mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko atajyaga aha agaciro ibiti ngo yumve ko byazamuviramo kwihangira imirimo.
Ati "Nk’umuntu wiga, n’iri ni isomo muba muduhaye, gutera ibiti birimo ubucuruzi kandi wiga ugamije kuzagira ejo heza, mu rugo hari abantu baba bafite imirima ipfa ubusa, ngiye kubasaba kujya nshyiramo byibura igiti cya avoka, ndumva ntakongera kuba umushomeri".
Umuyobozi wa TVET Mulindi, Byensi Jean Claude, avuga ko ubufasha abanyeshuri bagize Club y’ibidukikije bazabasaba, ishuri ryiteguye kubutanga mu rwego rwo kubafasha kugira ibyo bakora bakiri ku ntebe y’ishuri no kubarinda kuzaba abashomeri barangije kwiga.
Mu myaka ibiri Umushinga wa Green Gicumbi umaze urengera Icyogogo cy’Umuvumba, uvuga ko umaze gukoresha amaterasi ku butaka bungana na hegitare 850, gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitare 500, kubaka ibigega bifata amazi y’imvura, gutera ikawa,icyayi n’imigano no kubaka imikoki.
Kagenza uyobora Green Gicumbi avuga ko uwo mushinga wahesheje imirimo abaturage barenga ibihumbi 23, kandi ko ukomeje ibikorwa byo kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu yindi myaka ine iri imbere.
Ohereza igitekerezo
|