Abajya mu Kanogo, Rwandex, Gakiriro n’ahandi mu gihe cy’imvura basabwe kwigengesera

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abantu kwirinda kujya ahantu hatera imyuzure mu gihe cy’imvura, cyane cyane mu bice byegereye ruhurura muri Kimisagara, Rwandex, mu Kanogo n’ahitwa ku Mukindo mu Gakiriro ka Gisozi.

Dr Merard Mpabwanamaguru, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali
Dr Merard Mpabwanamaguru, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yabitangarije mu muganda ngarukakwezi w’Urubyiruko, wabereye ku musozi wa Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ibice byavuzwe byagaragayemo imyuzure ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yahitanye umumotari mu Karere ka Nyarugenge inahagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

Dr Mpabwanamaguru yagize ati "Hari ahantu tuzi ko muri iki gihe haba imyuzure, haba nko mu Kanogo, mu bice bya Kimisagara, Rwandex n’aho twita ku Mukindo mu gice cya Gisozi, aha dukangurira abaturage ko mu gihe cy’imvura bakwirinda kuhagana."

Uyu muyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali avuga ko iki ari igisubizo cy’agateganyo cy’aho hantu, ariko igisubizo kirambye ari ukuzahatunganya mu buryo bw’imicungire y’amazi y’imvura no kwirinda iyo myuzure.

Umuganda ngarukakwezi w'urubyiruko, ku rwego rw'Igihugu, wabereye ku musozi wa Ruliba muri Nyarugenge
Umuganda ngarukakwezi w’urubyiruko, ku rwego rw’Igihugu, wabereye ku musozi wa Ruliba muri Nyarugenge

Hamwe muri ibyo bice haratuwe, akaba ari yo mpamvu Dr Mpabwanamaguru avuga ko bagomba kuhimuka, cyane cyane abatuye kuri za ruhurura no ku buhaname.

Avuga ko ’imiryango irenga ijana na mirongo... igiye kwimurwa ahateza ikibazo cyane’ muri iki gihe cy’imvura, kuko ngo bigaragara ko iyo mvura izakomeza kwiyongera.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko uruhare rw’urubyiruko muri iki gihe cyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere rukenewe cyane, mu bikorwa byo kurwanya isuri ndetse no kubakira imiryango itishoboye ituye ahantu hateje ibyago.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko(NYC) ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yiyemeje gutegura umuganda ngarukakwezi wihariye w’urubyiruko mu turere, mu rwego rwo kwerekana uruhare mu iterambere ry’Igihugu no guhangana n’ibibazo byugarije abaturage.

Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ivuga ko kuri Ruliba hatewe ibiti bigera ku bihumbi bitanu
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ivuga ko kuri Ruliba hatewe ibiti bigera ku bihumbi bitanu

Kuri uyu wa Gatandatu umuganda wabereye hirya no hino mu Gihugu ku rwego rwa buri kagari, aho urubyiruko ngo rwari mu bikorwa byo gutera ibiti, gusibura imirwanyasuri n’imiyoboro y’amazi yazibye kubera imvura, kubaka uturima tw’igikoni no gutunganya ibibuga by’imikino.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, urubyiruko rwateye ibiti hafi 5,000 ku musozi wa Ruliba usanzwe uberaho ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye na kariyeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka