Ikiyaga cya Kivu ngo nticyapfa guhungabanywa n’imitingito no kuruka kw’ibirunga
Ubushakatsi bwakozwe ku bijyanye n’imiterere y’ibirunga, imicikire y’imigabane ishobora kuzaba mu kiyaga cya Kivu hamwe n’ingaruka z’imitingito ikunze kugira ingaruka ku Rwanda n’akarere bugaragaza ko nta ngaruka imitingito no kuruka kw’ibirunga byagira ku Kivu.
Inama y’inama yiswe AVCOR (Active Volcanism and Continental Rifting) 2013 yateguwe na Royal Museum for Central Africa hamwe na EWSA yasojwe tariki 15/11/2013 ikaba yari igamije kugaragaza ibyakozwe n’abashakashatsi ku mitingito n’ibirunga hano mu karere n’ingaruka byagira ku baturage.
Mu nama yabereye muri Luxembourg mu mwaka wa 2007 abashakashatsi bari bagaragaje ko hari kuba itandukanya migabane ribera mu karere u Rwanda ruherereyemo kandi bikaba bishobora kubera mu kiyaga cya Kivu, aya macyenga yatumye abashakashatsi baza mu karere kugira ngo bamurikire ba nyiri ubwite ubushakashatsi bakoze.
Ikarita igaragaza aho ubushakashatsi bwibanze
Nicolas d’Oreye witabiriye iyo nama avuga ko nubwo bagaragaje ibyakozwe ariko basanga bizafata igihe kinini kugira ngo bibe, akavuga ko igikwiye ari ugukomeza gukurikirana amakuru n’impinduka buri gihe kugira ngo abaturage bagwezweho ibibera mu birunga no munsi yabyo.
Eduard Niyibigira ukomoka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko iyi nama yatumye bunguka amakuru menshi batari bazi ku bibera mu karere, akavuga ko bashoboye no kumenya zimwe mu nkomoko z’ibiza bahura nazo zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.
Atala Ayela wo mu gihugu cya Ethiopia avuga ko asanzwe akora ubushakashatsi mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no mu ihembe ry’Afurika ariko ngo iyi nama yari ingirakamaro kuko hari amakuru basangira n’ibindi bihugu nk’u Rwanda.
Umutini Augusta Marie Christine, umuyobozi muri EWSA, avuga ko impugucye zashoboye kubamara impungenge ku makuru yavugaga ku icika ry’imigabane rizabera mu kiyaga cya Kivu aho bari bategereje kumva inama bagirwa ariko basanze nta ngaruka byagira ku Rwanda niyo byaba gusa binabaye byazaba nyuma y’igihe kinini.
Ku birebana n’imitungo iri mu kivu n’imikoreshereze yayo, Umutoni avuga ko abashakashatsi bagaragaje ko kuvoma Gas methane ari ngombwa kuko ibaye nyinshi byatera ikibazo, mu gihe iyo ikuwemo ikoreshwa mu iterambere mu gutanga ingufu, gutwara imodoka, gukora amafumbire n’izindi nyungu nyinshi yatanga u Rwanda rutarashobora gukoresha.
Habajijwe ku birebana n’imitingito n’ibirunga birukira mu Kivu, abashakashatsi bagaragaje ko Gas methane irinzwe n’igihe kiri hejuru kuburyo ibikorwa biva mu birunga bitapfa gutobora, naho imitingito ngo isanzwe iba ikomeye ariko ntishobora kuyihungabanya, batanga ikizere ko u Rwanda rwakomeza gucukura umutungo uri mu kivu w’imyuka ihari na peteroli.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona rubavu hari ikibazo Cy, amazi kandi baturiye ikiyaga