U Rwanda na Uganda bongeye kubwirana ko bakomeye ku mubano mwiza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, Dr. Usta Keitesi, yongeye gushimangira akamaro k’umubano u Rwanda rufitanye na Uganda, asobanura ko ushingiye ku mateka bisangiye ndetse n’imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.
Yabitangaje ubwo hasozwaga inama ya 12 ihuza Komisiyo ihoraho y’ibihugu byombi yaberaga I Kampala muri Uganda, agaragaza ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubu bufatanye bumaze igihe kirekire, bukaba bushingiye ku cyizere, ubufatanye ndetse n’ubushake bwa politiki bugamije kurushaho kubuteza imbere.
Dr. Keitesi yavuze ko ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kubaka umubano ushingiye ku bufatanye bufatika, hagamijwe guteza imbere inyungu z’abaturage babyo no guteza imbere ukwishyira hamwe kw’akarere.
Yagize ati: “U Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano warwo na Uganda umaze igihe kirekire, ushingiye ku mateka ahuriweho n’imibanire y’abaturage, kandi ugakomeza gutezwa imbere n’ubushake bwa politiki bwo kwimakaza icyizere, ubufatanye n’ukwishyira hamwe kw’akarere ku nyungu z’abaturage bacu.”
Dr Kaitesi yakomeje avuga ko abayobozi bashinzwe ububanyi n’amahanga n’ubufatanye bafite inshingano nyamukuru zo gushyiraho umurongo ngenderwaho uhamye, gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe.
Yagize bati: “Inshingano zacu ni ugutanga icyerekezo gifatika, gukomeza guhuza ibikorwa no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, kugira ngo ubufatanye bwacu butange inyungu zigaragara ku baturage bacu.”
Yemeza ko gushyira imbaraga muri izi nshingano ari byo bizatuma ubufatanye hagati y’ibihugu butanga umusaruro ugaragara, by’umwihariko ku mibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Hon. John Mulimba, yashimangiye ko umubano uri hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze kuba ibihugu bituranye gusa, ahubwo ko ari ubufatanye bukomeye bushingiye ku mateka, umuco n’intego bihuriyeho.
Yagize ati: “Uganda n’u Rwanda si abaturanyi gusa, turi abafatanyabikorwa duhujwe n’amateka, umuco n’intego dusangiye, kandi abaturage bacu badutegerejeho ko duhindura uwo mubano inyungu zifatika bagaragaramo.”
Yagaragaje ko abaturage b’ibihugu byombi bategereje ko uwo mubano ugaragara mu bikorwa bifatika bibagirira akamaro.
Ibi abayobozi bombi bagarutseho bishimangira ko imikoranire idakwiye kugarukira ku magambo cyangwa amasezerano gusa, ahubwo igomba kugaragarira mu bikorwa bifatika bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyi nama ya 12 y’Urwego ruhuriweho rushinzwe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye z’ingenzi.
Muri aya masezerano harimo ayo mu rwego rw’ubuzima, agamije kunoza serivisi z’ubuvuzi no guteza imbere ubufatanye mu gukumira no kurwanya indwara. Ay’ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi, hagamijwe kongera umusaruro, guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi no guteza imbere ubuhinzi bukorwa mu buryo burambye.
Hari kandi amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, azafasha mu gusangira ubumenyi, guteza imbere ireme ry’uburezi no kongera amahirwe ku banyeshuri ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu miyoborere y’inzego z’ibanze, agamije gusangira ubunararibonye no kunoza imitangire ya serivisi zegerejwe abaturage.
Iyi mikoranire mishya igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gushimangira umubano wabyo no gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|