EALA yahagaritse imirimo kubera ikibazo cy’amikoro

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yahagaritse imirimo mu gihe cy’amezi atandatu kubera ikibazo cyo kubura Ingengo y’Imari.

Iyi Nteko iba igizwe n’Abadepite icyenda baturuka muri buri gihugu muri birindwi bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uretse Somalia. Kuva mu 2020, Abadepite bakunze kugira ibibazo byo kutabona imishahara ndetse vuba aha, ibihugu bya DRC n’u Burundi byanze gutanga imisanzu isabwa buri mwaka.

EALA ifite icyicaro i Arusha, mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Tanzania. Guhagarika imirimo kwa EALA, bibaye mbere y’uko abakuru b’ibihugu bya EAC bazahura kuri uyu wa gatandatu na bagenzi babo bo mu muryango w’ubukungu uhuza bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika SADC yiga ku makimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama ihuriweho n’iyi miryango yombi (EAC - SADC) izabera i Dar es Salaam, muri Tanzaniya.

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa EAC bufite ingengo y’imari ingana na miliyoni 150 z’amadolari ituruka mu misanzu itangwa n’ibihugu biwugize indetse n’abaterankunga baturuka hanze.

Mu myaka 10 ishize, abanyamuryango ntibaremeranya ku buryo bwo gutanga imisanzu igenewe gufasha ibikorwa by’uyu muryango. Kuri ubu, abanyamuryango bose basabwa gutanga umusanzu ungana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka