Afurika y’Iburasirazuba yatangiye ibiganiro ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Ebola

Abaminisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu umunani bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye mu nama ku buryo bw’ikoranabuhanga guhera tariki ya 1-2 Kamena 2026, bagamije guhuza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kibasiye cyane Intara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Intego y’iyo nama ni ukwirinda ko buri gihugu gifata ingamba ukwacyo mu kurwanya icyo cyorezo cyamaze kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse Uganda kugeza ubu.

Mu ngamba zirimo gusuzumwa harimo kongera igenzura ku mipaka, ku bibuga by’indege no ku nzira zambukirwaho hagati y’ibihugu byo mu aka Karere. Ariko nubwo ibihugu byinshi byamaze gukaza umutekano ku mipaka yabyo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rivuga ko izo ngamba zishobora kugira ingaruka zitifuzwa, kuko zishobora gutuma abantu benshi bambuka imipaka banyuze mu nzira zitemewe, bikagorana gukurikirana abashobora kuba baranduye.

Mu gusubiza ibyo bibazo, Diana Atwine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, yabwiye igitangazamakuru cya RFI ko uretse igenzura rikorerwa ku mipaka yemewe, inzego z’umutekano zanongereye uburinzi no kugenzura inzira zinyurwamo mu buryo butemewe.

Mu zindi ngamba zirimo gutekerezwaho harimo kohereza laboratwari zigendanwa icyenda mu bice byibasiwe n’icyorezo, cyane cyane muri Ituri, no gushyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana no guhangana n’icyo kibazo ku rwego rw’Akarere.

Diana Atwine yavuze ko intego ari ugupima byihuse abantu bakekwaho kwandura, kumenya abanduye no kubashyira mu kato vuba kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iyo virusi ya Ebola yiswe Bundibugyo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka