Abasirikare 150 ba RDF bazitabira imyitozo muri Tanzania

U Rwanda rugiye kohereza abasirikare 150 mu myitozo yateguwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izabera muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura

Izo ngabo zizaba ziyobowe na Lt Col Eugene Rutayisire, zizahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, zijya mu myitozo yiswe “Ushirikiano imara Xl” izatangira ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Ugushyingo.

Iyo myitozo igamije guhuza ibikorwa by’ingabo zo mu bihugu bigize EAC mu kubungabunga amahoro mu karere, kurwanya Ibiza, guhangana n’iterabwoba no kurwanya ubujura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli yasabye abagiye, ko bazaba ba ambasaderi beza b’igihugu, bagaragaza ikinyabupfura aho bari.

Yagize ati “Mugomba kugaragaza ikinyabupfura nk’uko biri mu muco wa RDF. Mugomba kandi kugaragaza ubunyamwuga no guhanga udushya mu mirimo yose muzaba mushinzwe.”

Yanabasabye gukorera hamwe kandi bagasangira ubumenyi na bagenzi babo bo mu karere.

Iyo myitozo izahurirwamo n’abagera ku 1.600 biganjemo abasirikare, abapolisi n’abasivile bakomoka mu bihugu bitanu bigize EAC ari byo: Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka