Reba uko urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga rutozwa umuco nyarwanda (Video+Amafoto)

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira umuco nyarwanda batoza abana babo indangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana
Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’itorero abana n’urubyiruko batuye mu mahanga (ubu bari mu Rwanda) batorezwamo ibijyanye n’umuco n’amateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yahaye aba bana ndetse n’ababyeyi babo, yagarutse ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Yagize ati: "Ibi bikorwa icyo bifasha ni ukuba umuntu wuzuye, kuba umuntu uhamye, ariko bikanafasha ko abana bakura bakunda u Rwanda, bazi Igihugu cyabo ntibabe abanyamahanga bakamenya kugiharanira, ariko no kumenya kurangwa n’ibiranga buri munyarwanda wese aho ari."

Minisitiri Bizimana akomeza avuga ko Abanyarwanda bose bafite indangagaciro bahuriyeho ariko kandi zidahuza abari mu gihugu gusa kuko n’abo mu mahanga bibareba kandi bakwiye kuzisigasira.

Yagize ati: "Abanyarwanda twese dufite indangagaciro duhuriyeho, ariko nanone ntabwo zihuza abari mu gihugu gusa ahubwo zihuza Abanyarwanda twese aho turi kandi ubu Igihugu cyacu cyaguye amarembo, umunyarwanda afite uburenganzira bwo kuba mu gihugu n’ahandi ashaka."

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko nubwo bimeze bityo ariko Abanyarwanda bakwiye kwibona mu gihugu bakagikunda bakumva ko ari icyabo kandi bakagiharanira kikababera umubyeyi.

Ashimangira ko kuba aba bana bari gutozwa indangagaciro ziranga umuco Nyarwanda bakiri bato bituma bazikurana zikabafasha kuba abantu buzuye kandi bahamye, ndetse aboneraho gusaba ababyeyi gutoza abana umuco Nyarwanda mu gusigasira indangagaciro z’abanyarwanda.

Minisitiri Dr Bizimana yasabye aba bana kwiga Ikinyarwanda kuko kumenya no kuvuga ururimi rw’iwabo ari iby’agaciro kabone n’ubwo waba uri mu mahanga.

Yabakanguriye kumenya kirazira bagomba kwirinda zirimo amacakubiri, ubunebwe, ubugambanyi, ikinyoma, ubugugu, ubugome n’urwango.

Bamwe muri aba bana bavuze ko bishimiye kuba bari mu Rwanda ndetse kandi iki gikorwa kiri kubafasha kwiga byinshi.

Ni mu gihe ababyeyi babo bagaragaza ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko ifasha abana mu rwego rwo gusobanukirwa kurushaho inkomoko yabo n’umuco wabo.

Basaba ko Leta yazajya igena igihe runaka bagategura itorero rimara igihe kinini abana baba bari kumwe bakagira amahirwe yo kubona amasomo nk’ayo bari guhabwa.

Abana bari kwigishwa indangagaciro ziranga umuco nyarwanda biteganyijwe ko bazanasura ibice bitandukanye by’amateka y’u Rwanda, aho bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’Amateka iri mu Rukari mu Karere ka Nyanza.

Abana bagera ku 140 baturutse mu bihugu by’u Busuwisi, u Bwongereza n’u Bubiligi ni bo bitabiriye iyi gahunda izamara iminsi ine aho bari kwigishwa bimwe mu bigize umuco Nyarwanda nk’imbyino, ururimi rw’Ikinyarwanda, indangagaciro ziranga Abanyarwanda n’ibindi.

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka