Kayitesi Judence yatorewe kuyobora IBUKA mu Budage

Kayitesi Judence, umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aherutse gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Budage ( IBUKA - Germany), yabwiye Kigali Today ko kimwe mu bimushishikaje muri iyi manda yatorewe kuwa 29 Mutarama, harimo gushyiraho umuyoboro uzahuza abacitse ku icumu baba mu Budage, bakamenyana kurushaho, kugira ngo bajye babasha gufatana mu mugongo no gukomezanya mu buzima bwa buri munsi.

Kayitesi Judence usanzwe ari umwanditsi ku mateka ya Jenoside, avuga ko ubwigunge ari kimwe mu bikunze kugaragara ku bacitse ku icumu baba mu mahanga kuko baba batuye ahantu hatatanye.

Kayitesi agasanga ubwo bwigunge no kutabona ababahumuriza bituma basubira inyuma mu nzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere.
Yagize ati “u Budage ni igihugu kinini gituyemo abacitse ku icumu rya Jenoside basaga 40, bibumbiye muri IBUKA, batuye ahantu hatandukanye. Ikintu cyubaka cyane abacitse ku icumu kikaba ari uko buri wese aba hafi ya mugenzi we, bagahumurizanya, ndetse bagafashanya muri byose kugira ngo birinde kwigunga kwabaganisha no mu ihungabana”.

Kayitesi kandi avuga ko guhuza Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakifatanya mu Kwibuka Jenoside basangira amateka yabo bakanayigisha abato, bizajya binafasha benshi mu guhuza imbaraga zo guhangana n’Abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi baba mu Bihugu by’Uburayi.

Mu kazi ke nk’umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayitesi Judence yanditse igitabo yise “A Broken Life” gikubiyemo amateka y’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Kayitesi ashishikariza n’abandi bacitse ku icumu, kwitabira kwandika ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari imwe mu ntwaro zikomeye mu rugamba rwo guhashya abapfobya bakanahakana Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka