Abashoramari bo mu Buhinde bashishikarijwe gushora imari mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yahamagariye abashoramari kuza kwirebera amahirwe ari mu rwego rw’ishoramari kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umuvuduko mu iterambere rishingiye ku kuba Leta yarashyizeho amategeko yoroshya ishoramari ndetse no kurwanya ruswa, biha amahirwe buri wese yo gukorera mu mucyo no mu mutekano.
Ambasaderi Mukangira Jacqueline yabigarutseho mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe “Stronger Together” kigaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Buhinde n’uburyo wakomeje kugenda utera imbere. Ni igikorwa cyabereye kuri India International Centre, gitegurwa na Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ku bufatanye na India-Rwanda Friendship Association.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, abashoramari, abarimu muri kaminuza, inararibonye, abanyamakuru ndetse n’abandi batandukanye bagize uruhare muri iki gitabo.
Ambasaderi Mukangira yagaragarije abari mu cyumba cyamurikiwemo icyo gitabo ko mu Rwanda hari amahirwe mu nzego zitandukanye bashobora gushoramo imari hari ibikorwa remezo birimo inzu zo guturamo, inganda, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urwego rw’ingufu ndetse n’urw’imari.
Yakomeje avuga ko Leta ishyigikira abashoramari baza gushora imari binyuze mu kuba yarimitse gukumira icyo ari cyose cyakoma mu nkokora abifuza gushora imari yabo mu Rwanda binyuze mu gushyiraho amategeko aborohereza, by’umwihariko ajyanye n’imisoro. Hari kandi gukorera mu mucyo hagamijwe gukumira icyaha cya ruswa, agaragaza ko ufatiwe muri ibyo bikorwa atihanganirwa mu rwego rwo kuyirandura burundu.
Ygize ati: “Ubu buryo bwose bwashyizweho mu gufasha abifuza gushora imari mu Rwanda, ni ibisubizo bishingiye ku kureba kure n’imiyoborere myiza ya Guverinoma y’u Rwanda rwahisemo biyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Mukangira yakomeje avuga ko imiyoborere ireba kure y’Umukuru w’Igihugu igamije gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda kongera kubaka no kuzahura ubuzima binyuze mu nzego zose zifasha Igihugu kongera kwiyubaka.
Ati: “Gufasha Igihugu kongera kwiyubaka bijyana n’imiyoborere myiza yo kongera kubanisha abantu, binyuze mu bumwe n’ubwiyunge, gukorera mu mucyo abantu babazwa ibitagenda mu nshingano bashinzwe, no kugeza ku baturage ibikorwa by’ibanze nkenerwa.”
Ambasaderi Mukangira yavuze ko u Rwanda kandi rwagiye rufata ingamba zigamije iterambere, harimo icyerekezo 2020, nka zimwe mu ngamba Igihugu cyafashe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka ubukungu butajegajega n’iterambere rirambye.
Mu 2000 nibwo hatangijwe Icyerekezo 2020 gishingiye ku nkingi esheshatu zirimo guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu bushingiye ku bumenyi, guteza imbere urwego rw’abikorera, ibikorwa remezo, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubuhahirane n’amahanga, hagamijwe kuzamura ubuzima bw’abaturage mu nzego zose.
Prof Rama Rao, uri mu bagize uruhare muri iki gitabo, yavuze ko muri kamere ye atajya yizerera mu bitangaza, ariko nyuma yo kubona icyo ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bugezeho, yemeye ko ibitangaza bibaho.
Ati: “Perezida Kagame ni umuyobozi w’impinduka. Sinajyaga nizerera mu bitangaza, ariko maze kubona ibyo yagejejeho u Rwanda mu buryo abantu batatekerezaga, nemeye ko ibitangaza bibaho. Ni umuyobozi w’u Rwanda rugezweho.”
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ndetse rwohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.
Mu 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yasuraga u Rwanda, yasize atangaje ko muri uwo mwaka iki gihugu kigomba kugira uhagarariye inyungu zacyo mu Rwanda. Uwabimburiye abandi ni Oscar KERKETTA, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Nyakanga 2018, yemeje ko ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.
Uretse umubano mu bya dipolomasi, ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga n’itumanaho, mu burezi, ibikorwa remezo n’ibindi.
Muri Gicurasi 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’Amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 70 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru
Ohereza igitekerezo
|