Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ku bufatanye n’Itsinda ry’abagore b’Abanyarwandakazi ‘Inyamibwa’ bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore ku nsangamatsiko igira iti: ‘Imyaka 30 mu Iterambere’.

Ibi birori byabaye tariki 17 Werurwe 2024, byitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, ndetse na bamwe mu Banyarwanda barenga 60 batuye muri icyo gihugu.

Mu ijambo rye, Madamu Musabe Rose, Perezida w’Inyamibwa, yabanje kugaruka ku mavu n’amavuko y’iri tsinda ry’aba bagore, agaragaza ko rigamije gushishikariza Abanyarwanda gusigasira indangagaciro zabo binyuze mu bikorwa by’umuco bisanzwe bihuza Abanyarwanda.

Yavuze ko ibyo bikorwa birimo imwe mu migenzo n’indangagaciro by’Abanyarwanda nko guhemba umubyeyi wabyaye, gutabarana ku wagize ibyago mu rwego rwo gushimangira no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Emmanuel Hategeka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yagaragaje uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango Nyarwanda kuva na mbere y’umwaduko w’ubukoloni ndetse no mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora kuko abagore bagaragaje ndetse kandi bazahora ari imbaraga zikomeye mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu gukorera Igihugu mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Emmanuel Hategeka
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka

Ambasaderi Hategeka, yashimangiye ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwagize uruhare ndetse no kugaragaza ubushake mu gushyiraho inzego zigamije guteza imbere uburenganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo.

Yakomeje avuga ko ihame ry’uburinganire rijyana no kubaha uburenganzira bwa muntu ndetse kikaba kimwe mu bintu bikomeye byashyizwe mu bikorwa mu gufasha u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu.

Muri ibyo birori kandi Madamu Ingabire Goreth na Revinah Nsengiyumva, abanyamuryango b’Inyamibwa, basangije abari aho urugendo rwabo rwo gutinyuka rwabagejeje ku ntsinzi ndetse no kubera icyitegererezo abandi banyamuryango, basaba buri wese guhora afite gahunda zihamye mu byo akora byose kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze.

Tariki 8 Werurwe buri mwaka, abatuye Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore. Ni Umunsi wizihizwa no mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro abagore bari baturutse hirya no hino mu Gihugu bahuriye muri BK Arena mu kwizihiza uwo munsi no kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize.

Uyu munsi ukaba warizihijwe mu gihe u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu byashyize imbere ibijyanye no guteza imbere umukobwa ndetse n’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka