Irebere amwe mu mafoto meza ya Youth Connekt Africa 2019

I Kigali ku wa 09 Ukwakira 2019 hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019. Ni ihuriro ryitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi icumi biganjemo abo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Iryo huriro kandi ryitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi na bamwe mu byamamare barimo umuhanzi Patoranking na Didier Drogba wamamaye mu mupira w’amaguru.

Ni ihuriro ryatangiwemo impanuro zitandukanye zigamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije cyane cyane urubyiruko rwa Afurika, ariko abaryitabiriye baboneraho n’umwanya wo gusabana no kwidagadura nk’uko aya mafoto yafashwe n’umunyamakuru Plaisir Muzogeye wa Kigali Today abigaragaza.

Kugira ngo urebe andi mafoto menshi ya Youth Connekt Africa 2019, kanda HANO

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka