Amafoto: Reba Kigali nijoro muri iki gihe cya #GumaMuRugo
Yanditswe na
Charles Ruzindana
Kuva Leta yashyiraho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, imyinsi mu mirimo yarahagaze, hasigara gusa imirimo itangirwamo serivisi za ngombwa nk’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa, amabanki n’indi.
Mbere y’izo ngamba, Umujyi wa Kigali mu bice bitandukanye cyane cyane mu masaha ya nimugoroba na nijoro, wasangaga ari ahantu hari urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.
Muri iyi nkuru y’amafoto, Kigali Today iragutemeberza mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu masaha ya nijoro, urebe uko hasigaye hameze mu gihe urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwagabanutse cyane.
Amafoto:
Muri rond point ya Kacyiru ubu ni uku haba hameze mu masaha y’ijoro
Mu Mujyi rwagati ni uku haba hameze mu masaha y’ijoro
Ku Muhima umanuka uva mu Mujyi. Aha hantu hakundaga kuba hari ibinyabiziga bimanuka biva mu Mujyi byinshi mu masaha ya nijoro
Ku Gisimenti/Kissment. Aka gace gakunze kubamo abantu benshi baba bafata icyo kunywa mu masaha y’umugoroba, na cyane ko ari agace kiganjemo utubari twinshi
Bahamas Pub, hakunze kuba hicaye abantu no hanze ku muhanda bafata icyo kunywa
Aha ni mu Biryogo ujya i Nyamirambo
Mu Mujyi rwagati (Quartier Mateus), ahakunze kuba urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka. Abantu babaga barangura ibicuruzwa
Mu Mujyi ’Down Town’ ni uku hasigaye hasa nijoro. Ubusanzwe habaga huzuye abantu benshi cyane
Ku Gishushu. Amasaha ya nimugoroba habaga hari umubyigano w’ibinyabiziga, hakitabazwa amatara ayobora abantu (feux rouge) ndetse n’abapolisi
Hotel des Mille Collines
Ku Kinamba. Hari imihanda ibiri igerekeranye, wasangaga yose yuzuyemo ibinyabiziga ku mugoroba, ariko ubu nta na kimwe wahabona
Aha ni ku Kimisagara
Kissment ahakunze kuba abantu benshi
Amaduka y’ubucuruzi ku Gisimenti
Kwa Lando ku Gisimenti ni uku hasigaye hameze
Kwa Mutwe ahakunze kuba urujya n’uruza rw’abantu bagura capati abandi bazigurisha
Mu Mujyi kwa Rubangura
Mu Mujyi aho bakunda kwita kwa Makuza
Ahitwa kuri Peyaje ubusanzwe hakunze kuba umubyigano w’ibinyabiziga, ubu ntiwahabona na kimwe
Remera ahakorera KFC
Mu mahuriro y’imihanda ku Muhima hafi ya Yamaha. Aha na ho hakunze kuba umubyigano w’ibinyabiziga ariko ubu ntabyo
Umuhanda wo mu Biryogo urera
Hamwe moto baraziparitse baratwikira
Kureba amafoto menshi kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto 
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
|
