Amafoto: Imihanda ya Kigali yongeye kugarukamo abamotari, Nyabugogo imodoka zerekeza mu ntara
Yanditswe na
KT Editorial
Kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kamena 2020, ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo zo gutwara abantu kuri moto zongeye gusubukurwa, nkuko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 02 Kamena yabyemeje.

Abamotari bari babukereye mu kazi
Izo ngendo ariko ziracyasubitse mu turere twa Rusizi na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba, bitewe n’isesengura ryakozwe bikagaragara ko hari ubwandu bwa Coronavirus.
Mu mujyi wa Kigali by’umwihariko, hari hashize amezi arenga abiri nta moto itwaye umugenzi ikandagira mu muhanda. Kuri uyu munsi zongeye kwemererwa gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali hagaragaye impinduka.
Reba amafoto:

Umuti wo gusukura intoki ni ngombwa mbere yo gutwara umugenzi






Abenshi bafite mubazi zibafasha kwishyuza abagenzi bitewe n’urugendo bakoze

Muri gare ya Nyabugogo imodoka zitwara abagenzi bajya mu ntara zari zabukereye



Abagenzi mu modoka bicara bahanye umwanya

Gukaraba ni ngombwa




Ingofero y’umugenzi babanza guyitera umuti




Kureba andi mafoto menshi meza, kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ohereza igitekerezo
|
NONE SE KO MUTATUBWIYE ZABAYE KU MUNSI WAMBERE WO GUFUNGURA? ESE NINDE WAYIKOZE WAMBERE? NONE SE USHINZWE TRAFIC KUKI YABIGIZE IBANGA? akariro gake na feri mugere yo amahoro,