Abantu benshi usanga bakunze gufata telefone zabo nk’ibikoresho byo kwirangaza, kandi nyamara ahubwo ari ibikoresho by’ingirakamaro bibitse amabanga, amafoto, amakuru arebana n’umutungo (amafaranga), n’ibindi byinshi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi. Muri make kwandarika telefone ntaho bitaniye na wawundi urata abana (…)
Iyi ni vitamine ikorwa mu buryo butandukanye n’ubw’izindi zikorwamo, kuko itunganywa n’uruhu ubwarwo rwifashishije imirasire y’izuba.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu 1990 buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ibijyanye n’ubumenyi bw’umutima (ACC), bugaragaza ko kunywa igice cy’ikiyiko kinini cy’amavuta ya Elayo (huile d’olive/Olive oil) buri munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara z’umutima, Kanseri (cancer), ndetse n’indwara zifata (…)
Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere, kandi ikaba n’urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko, byaba byiza ibaye imwe bita inyarwanda.
Abashakashatsi bagaragaje ko umwaka wa 2021 wabaye uwa gatandatu mu myaka isi yagize ubushyuhe bwinshi, ukurikije ibipimo by’ubushyuhe bishya bwashyizwe ahagaragara. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ikibazo cyubushyuhe ari icy’igihe kirekire ndetse bigaragazwa n’ibimenyetso mpuruza.
Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu iterambere, ni na ko abagizi ba nabi barushaho kugenda biga amayeri yo kurikoresha mu bujura no mu bindi byaha.
Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe kuyihuza n’abaturage akaba n’umuyobozi wa ba mukerarugendo utarabigize umwuga, Tuyisenge Martin, avuga ko nta mparage ihuza imiterere y’amabara n’indi n’ubwo uzirebye atamenyereye ibyazo abona zoze zisa.
Nyuma y’ijoro riba ryaranzwe no kunywa umuntu agasinda, abyuka arwaye isindwe cyangwa se ibyo bita hang over/Gueule de bois, bityo akameneka umutwe ku buryo hari abahitamo kunywa ibinini mu kwivura.
Igihingwa cya sésame gifite inkomoko muri Aziya, imbuto zacyo zikoreshwa mu mafunguro atandukanye, abantu bakaba bayikoresha mu buryo bunyuranye bitewe n’ibyo buri wese akunda.
Ibimenyetso (Emojis) bitandukanye bikoreshwa akenshi mu butumwa bugufi kuri telefone, bigira ibisobanuro binyuranye bitewe n’aho umuntu ari (igihugu), bityo rero ni ngombwa gushishoza mbere yo kubikoresha.
Impugucye zishinzwe gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo zatangaje ko cyongeye kugira Amazuku yaka umuriro mu nda yacyo, ndetse kikaba kirimo kuzamura imyotsi myinshi mu kirere.
Intare ni inyamaswa y’inkazi abantu benshi batinya ndetse no kumenya ubuzima bwite bwayo biragoye, bimwe mu byo twaguteguriye ni uburyo ibaho mu myaka cumi n’ine ku isi.
Kenshi usanga abantu bamwe iyo barimo kunywa ibisembuye, cyane cyane byo mu bwoko bwa likeri (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga, bakunze kuvangamo Coca-Cola.
Gusarara bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Hari ibiterwa na ‘infections’ zizanwa n’ibicurane n’inkorora, hari ibiterwa no gusakuza cyane, icyo gihe bikaba bitavurwa na ‘antibiotics’.
Uko ibihe bihinduka ni nako abantu bahinduka. Bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today Ltd ushobora kuba ujya ubumva ubu cyangwa ubazi ubu, cyangwa se ukaba utari ubazi. Ushobora no kuba ubazi kera ariko ubu ukaba udaheruka kubabona. Aya ni amwe mu mafoto yabo ya kera n’ay’ubu.
Amateka avuga ko ibihumyo biribwa bifite inkomoko muri Chili, mu myaka 13.000 ishize. Akomeza agaragaza kandi ko igerageza ryabyo ryakorewe mu Bushinwa, hakaba hashize imyaka hagati ya 6000 na 7000. Ibindi bihugu amateka yabyo agaragaza ko abaturage babyo bamaze imyaka myinshi bazi ibihumyo ni Mexique na Turquie.
Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zigira utumenyetso (EMOJIS) dukoreshwa mu guhererekanya ubutumwa mu rwego rwo kwirinda kwandika amagambo menshi, kandi ubutumwa bukumvikana kurushaho, cyane cyane ubushingiye ku byiyumviro mbamutima. By’umwihariko dufashe urugero rw’urubuga rwa WhatsApp, dusangamo emojis nyinshi cyane (…)
Ni kenshi inzego zibishinzwe zikunze kujya gupima umurambo cyangwa se uturemangingo ndangasano (ADN, DNA), kugira ngo hamenyekane inkomoko ye mu gihe habayeho gushidikanya, bamwe bakibaza uburyo bikorwa n’aho bikorerwa, niba se badashobora gutwara ibice bimwe by’umurambo n’ibindi.
Abantu benshi ku isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse, icyakora Padiri Ndagijimana Theogene wiga Amategeko ya Kiliziya i Roma, arawusobanura byimbitse.
Imibare y’abafite umubyibuho ukabije ikomeje kuzamuka ku rwego rw’isi muri rusange, hatitawe ku rwego rw’ubukene cyangwa ubukire.
Amwe mu mafunguro cyangwa ibinyobwa si byiza kubifata nijoro mu gihe umuntu ari hafi kuryama, kuko bishobora kumubuza gusinzira cyangwa akarara nabi bityo akabyukana umunaniro.
Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.
Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.
Ubusanzwe uturemangingo twose tw’umubiri dukenera amazi kugira ngo dukore neza; ariko iyo umuntu anyweye amazi menshi arenze urugero bigira izindi ngaruka mu mubiri. Ni byo mu kiganga bita ‘overhydration’ (amazi arenze akenewe mu mubiri).
Ubusanzwe amata akoze mu bimera ntamenyerewe cyane cyane mu muryango nyarwanda. Kugeza ubu, usibye amata akomoka ku matungo by’umwihariko ay’inka, afite agaciro kanini haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no mu muco wabo, amaze kumenyekana ariko nabwo adakunzwe na benshi ni amata ya Soya.
Umugati Kugira ngo umugati ubashe kumara igihe kirekire utangiritse, ushobora kuwubika mu ishashi yabigenewe ukawuzingiramo, cyangwa ukawushyira mu gafuka ka plastic gafite imashini gashobora kongera gukoreshwa, cyangwa se mu gasanduku gato kagenewe imigati (bread box).
Inshuro nyinshi umugore utwite akunze kwisunga bagenzi be abaza uko bitwaye ubwo bari batwite, rimwe na rimwe agafata inama nyinshi zitandukanye kandi zishobora kwangiza ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka.
Camomille (Kamomiye), izwi cyane nk’icyayi kinyobwa mbere yo kuryama kubera akamaro kayo mu bijyanye no guhashya stress no gutuma umuntu abona ibitotsi.