Umunsi w’abagore utandukaniye he n’uwa nyina w’umuntu?

Buri mwaka ku Isi hizihizwa iminsi ibiri itandukanye ariko yose ihuriye ku bagore, ku buryo hari benshi bashobora kuyitiranya. Buri ku wa 8 Werurwe, ibihugu byinshi byo ku Isi byizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore (Women’s Day), mu gihe buri ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ahenshi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ababyeyi b’abagore (Mother’s Day).

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, ahenshi ku Isi barimo kwizihiza Mother’s Day (Umunsi w’Ababyeyi b’Abagore).

Ese wakomotse he?

Ni umunsi ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), uburyo wizihizwa muri iki gihe bukaba bwaratangiye kubera umuhate wa Anna Jarvis, washakaga guha icyubahiro nyina witwaga Ann Reeves Jarvis.

Mu 1908, nibwo habaye igikorwa cya mbere cyihariye cyo kwizihiza Mother’s Day, cyabereye i Grafton, muri West Virginia, muri Amerika.

Mu 1914, Perezida Woodrow Wilson atangaza ku mugaragaro ko Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi kizajya kizihirizwaho uwo munsi muri Amerika.

Anna Jarvis, watangije uwo munsi, nyuma yaje kutishimira uburyo wahindutse uwo gushakamo inyungu z’ubucuruzi, kuko we yifuzaga ko wajya uba umunsi wo guha icyubahiro ababyeyi b’abagore, kwandika ubutumwa bwuje umutima, no kumarana igihe n’umubyeyi.

Nyuma yaje kubona ko ibigo by’ubucuruzi cyane cyane abacuruza indabo, amakarita y’indamutso n’impano batangiye kuwubyaza inyungu, biramubabaza cyane, kugeza aho yatangiye kwamagana uburyo Mother’s Day yizihizwagamo.

Wizihizwa ute hirya no hino ku Isi?

Ibihugu byinshi, harimo n’u Rwanda, bikunze kwizihiza Mother’s Day ku Cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, bikurikira umuco wakomotse muri Amerika.

Mu Rwanda, uyu munsi (Mother’s Day) ntuvugwa cyane nk’uko bimeze mu bihugu bimwe byo mu Burayi cyangwa muri Amerika, ahanini kubera impamvu zirimo kuba nta muco gakondo wihariye wari usanzweho wo kugira umunsi umwe wagenewe gusa ababyeyi b’abagore. Mu muco nyarwanda, kubaha umubyeyi byafatwaga nk’ibya buri munsi.

Mu Rwanda hakunze kwibandwa cyane ku minsi ifite insanganyamatsiko rusange ku muryango, umugore, cyangwa abana, kurusha umunsi umwe wihariye wa “Mother’s Day”.

Abongereza n’Abafaransa bawizihiza bitandukanye n’ahandi

Mu Bwongereza Mother’s Day bayita Mothering Sunday, bakaba batayizihiriza kimwe no muri Amerika n’ahandi hensi ku Isi (ku Cyumweru cya Kabiri cya Gicurasi) kuko ho bayizihiza ku Cyumweru cya kane cy’igihe cy’igisibo cy’Abakilisitu cy’iminsi 40 (Carême/ Lent) mbere ya Pasika.

Mu Bufaransa bawita Fête des Mères, aho akenshi wizihizwa ku Cyumweru cya nyuma cya Gicurasi, cyeretse iyo gihura na Pentekote, bakawimurira ku cyumweru gikurikiyeho.

Amagambo meza wabwira mama kuri Mother’s Day

Amwe mu magambo meza wabwira umubyeyi wawe w’umugore kuri uwo munsi ku ba bafite arimo:
“Mama, warakoze ku rukundo rwawe, ku kwihangana kwawe no ku byo unkorera buri munsi.”

“Uri inkingi y’ubuzima bwanjye; ndagukunda kandi ndagushimira.”

“Ibyo wanyigishije n’urugero umpa bizahora bindanga.”

“Ndagushimira uburyo uhora unshyigikira mu bihe byoroshye no mu bikomeye.”

Itandukaniro rya Mother’s Day na Women’s Day

Umunsi wa Mother’s Day (Umunsi w’Ababyeyi b’Abagore), wibanda cyane ku kubaha no gushimira ababyeyi b’abagore kubera uruhare rwabo mu muryango no mu kurera. Akenshi uba umunsi wihariye wo gushimira mama.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore (Women’s Day), wo wibanda ku burenganzira bw’abagore, uburinganire, uruhare rw’umugore mu iterambere, n’amateka y’urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo. Ntabwo uba ugenewe ababyeyi gusa, ahubwo ugenewe abagore bose.

Uyu munsi Mpuzamahanga watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ukaba ufite inkomoko ku bagore basabaga uburenganzira mu kazi, mu matora no mu mibereho rusange.

Mu 1909, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye umunsi wa mbere wahariwe abagore ku rwego rw’Igihugu.

Mu 1910, i Copenhagen muri Denmark, mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi, Clara Zetkin yatanze igitekerezo cy’uko hajyaho umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Mu 1911, uwo munsi wizihijwe bwa mbere mu bihugu birimo u Budage, Austria, Denmark n’u Busuwisi, mu gihe wemejwe bwa mbere n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abibumbye (Loni) mu 1975, utangira no kwizihizwa ku mugaragaro ahenshi ku Isi, ku wa 8 Werurwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka