Ubuki iyo budakoreshejwe neza bwateza ibibazo ku buzima (Ubushakashatsi)

Ubuki ni bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko ari umwimerere, nyamara iyo ngo budakoreshejwe neza bushobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Hari abakoresha ubuki mu mwanya w’isukari nk’uburyo bwo kwirinda umubyibuho ukabije cyangwa kugabanya ibiro, naho bamwe mu barwaye diyabete bakabwifashisha mu mwanya w’isukari, gusa nta bushakatsi bwimbitse bugaragaza ko ubuki bwakwifashishwa mu kugabanya ibiro cyangwa bugakoreshwa mu mwanya w’isukari ku bantu barwaye diyabete.

Umushakashatsi Fakhlaei R, Selamat J, yagaragaje ko igihe ubuki budakoreshejwe mu rugero bwateza ingaruka mbi k’ubukoresha.

Gukoresha ubuki bwinshi byateza umuntu kugira ibinure ku mwijima bikaviramo umuntu kurwara indwara z’umwijima, umubyibuho ukabije cyangwa kwiyongera ibiro, Diyabete, indwara z’umutima bitewe no kunanirwa k’umwijima mu gutunganya ubwoko bw’ibitera imbaranga biryohera bita ‘fructose’ bikorerwa mu mwijima, byanagaragaye ko ‘fructose’ ituma habaho kwibika kw’ibinure mu tunyangingo tw’umwijima.

Hari abantu batemerewe ubuki

Abo ni abantu bafite diyabete kuko bugira isukari nyinshi (glycemic index ) iri hejuru, abana bari munsi y’amezi 12 kuko bufite Clostridium botulinum bakiteriya sipore (utuvungukira) zishobora kuva aho inzuki zagiye gutara, iyi bakiteri ya Clostridium botulinum itera indwara bita botulizime ku mwana irangwa no kutituma neza (constipation), no gucika intege umubiri wose, kubura ubushake bwo kurya (appétit) no kwiriza.

Abandi batabwemerewe ngo ni abagore batwite kuko na bo bashobora kurwara botulizime iterwa na Clostridium botulinum bakiteriya iba yaturutse muri za sipore, undi utabwemerewe ni umuntu ufite uburwayi bw’umubyibuho ukabije n’abantu bagira ingaruka ku mubiri iyo bariye ubuki (allergie).

Ikigo cyitwa National Center for Biotechnology (NCBI) kivuga ko umuntu ufite ubuzima bwiza nta kibazo na kimwe cy’indwara cyangwa ibiro byinshi, yemerewe gukoresha nibura akayiko gato k’ubuki mu cyayi kamwe k’umunsi (10-12g), bikaba ngo atari byiza kurenza utuyiko tubiri ku munsi kandi hatirengagijwe ibindi binyamasukari byafashwe ku munsi.

Icyo kigo kivuga ko ari byiza gukoresha ubuki bubisi cyangwa budatetse kuko ari bwo buba bufite intugamubiri zihagije n’umwimerere wabwo, kuko iyo ubutetse cyangwa ukagira ubundi buryo ukoresha mu kubutunganya bituma butakaza umwimerere ndetse n’intungamubiri nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka