Tuzarya amacunga abaducunga barye imicanga – Ibaruwa y’urukundo y’aba bana ntisanzwe

Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.

Kugira ngo uwo mubyeyi amenye iby’ako kabaruwa, ngo yanyuze ku baturanyi asanga abana barimo guseka cyane maze ababajije icyo baseka bamwereka ka kabaruwa bari barimo gusomera mugenzi wabo.

Uwo mubyeyi ati: “Nasanze abana barimo guseka cyane, mbabaza ibyo barimo nuko banyereka akabaruwa uwo mwana yazanye ngo bamusomere kuko we atarabimenya neza…

Umubyeyi akomeza agira ati: “ Nahise ngira amatsiko mbaza uwo mwana uko ako kabaruwa kamugezeho ansubiza ko ari umwana bigana wakamuhaye batashye, ariko ngo yari ataramubwira ko amukunda imbona nkubone…

Ati “Rero numvise bindenze ni ko kubaza uwo mwana niba na we akunda uwo mukobwa, ansubiza ko akibitekerezaho, hahahahaha!”

Kuri ako kabaruwa, imbere handitseho amagambo y’urukundo, inyuma hashushanyijeho udutako turiho n’imitima:

Kubera ko abana bombi bataramenya kwandika no gusoma, umukobwa ngo yasabye mugenzi we wiga mu mwaka wa kane aramwandikira, ubundi na we ashyira akabaruwa umuhungu, uyu na we bimushoboye ajya kugasomesha mu bandi bana bamuruta, ni bwo umubyeyi waduhaye iyi nkuru yahise ahatunguka asanga abana basetse batembagaye.

Muri iki gihe ntibimenyerewe kubona abandikirana amabaruwa nk’aya y’urukundo, gusa akaba yarakunze kwandikwa mu bihe byahise. Kuri ubu uko iterambere ry’ikoranabuhanga rirushaho gusakara, ni na ko uburyo bw’itumanaho bworoha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nukuri ngewe mbona
Urukund ari virux
Itagira icyo yitaho
Yataka burumwe wex
Yaba
Umwana
Umusore
Umusaza
Umucyecuru

Aime yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

Abo bana bafite urukundo nku rwakera rwose biratanaje pe

Faida yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Muratubeshye noex uwomubyeyi yarabacungaga?

Zacharie yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ibi ndabona harimo kubeshya kuko uyu mwana nta mitoma ingana gutya aramenya.

prisca yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

Nukuri ibyo biratangabe cyane.
Arikose, umwana wo mumwaka wambere, yaribwuzuze imyaka yo kuba yakwinjira murukundo?njye mbona atako nabisobanurape.
Gusa birantangaje

Valentin yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

MWAKOZE CYANE PE

ALICE yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

NDABABWIZA UKURI URUKUNDO NI AMAYOBERA

ALICE yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Urukundo rwanyarwo kubakuze ruraboneka hake muri iyi minsi. kuko abenshi bakundana kubw?inyungu z?amafaranga.abana rero ibyo ntacyo baba babiziho niyo mpamvu babwizanya ukuri ntaburyarya.

MUNYEMANA Ivan yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ariko ubwo ntimudutuburiye umwana wiga muwambere afite umukono umeze kuriya abazi se ibihekane ndabona uriya mukono aruwumuntu wiga secondary ntimukatubeshye mwisubireho

Gaspard yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ese wasomye? Bavuze ko umwana yasabye mugenzi we wiga mu wa kane akamwandikira.

Joe yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Mubyukuri rero urukundo nta muntu utarugira uko yaba angana kose gusa nge numva abo bana barafatanyije uko Ari 2 uwo muwakane nuwo muwambere

Theodomir yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Sha ibibyosimbyemeyep ibinibihimbano

Sam yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Urukundo rwasigaye mubana abakuze twararutakaje

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka