Reba bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today Ltd kera n’ubu (Amafoto)

Uko ibihe bihinduka ni nako abantu bahinduka. Bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today Ltd ushobora kuba ujya ubumva ubu cyangwa ubazi ubu, cyangwa se ukaba utari ubazi. Ushobora no kuba ubazi kera ariko ubu ukaba udaheruka kubabona. Aya ni amwe mu mafoto yabo ya kera n’ay’ubu.

Malachie Hakizimana: Ni umunyamakuru wo mu ishami ry’Ikinyarwanda, akaba ari umwanditsi (Editor) wa kigalitoday.com. Yigeze no gukorera KT Radio (radiyo ya Kigali Today) mu makuru no mu kiganiro ‘Tashya Abawe’. Yakoreye no mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro, yandikira Kigalitoday.com agakorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru.

Sylidio Sebuharara: Yandikira Kigalitoday.com mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba akaba akorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru.

Sebasaza Gasana Emmanuel: Akorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, yandikira Kigalitoday.com agakorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru.

Sammy Imanishimwe: Ni umunyamakuru wa Kigali Today mu ishami rya siporo (KT Sports), akaba akorera na KT Radio (Burakeye).

Médiatrice Uwingabire: Akorera Kigali Today mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Yigeze no gukorera KT Radio mu kiganiro ‘Inzira y’urukundo’ ndetse no mu kiganiro cyo mu rurimi rw’Igiswahili cyitwaga ‘KT Mzuka’.

Charles Ruzindana: Ni umwanditsi (Editor) wa KT Radio mu ishami ry’amakuru, yigeze no kwandikira Kigalitoday.com mu Karere ka Nyaruguru.

Ephrem Murindabigwi: Yandikira Kigalitoday.com mu Karere ka Muhanga, akorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru.

Abdul Tarib: Yandikira Kigalitoday.com mu Mujyi wa Kigali, akorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru. Mbere yakoreraga mu Karere ka Gakenke.

Ishimwe Rugira Gisèle: Yandikira Kigali Today mu Karere ka Gakenke, akorera na KT Radio mu ishami ry’amakuru.

Gasana Marcellin: Ni umunyamakuru ukora mu mashami atandukanye ya Kigali Today, by’umwihariko ategura ikiganiro cy’indirimbo zisobanuye.

Umukazana Germaine: Ni umunyamakuru wa KT Radio mu ishami ry’amakuru akandikira na Kigalitoday.com

Amon Nuwamanya: Umunyamakuru wa Kigali Today mu ishami rya siporo kuri Radio (KT Sports).

Eric Ruzindana: Umunyamakuru wa Kigali Today mu ishami ry’amashusho (Multimedia).

NIYONZIMA MOISE
NIYONZIMA MOISE

Niyonzima Moise: Umunyamakuru wa Kigali Today wibanda ku gufata amafoto.

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndakuramukije wowe mu nyamakuru Gasana Marcelin, uranshimisha cyane kubera ziriya ndirimbo za kera ukunda gusobanura chaque samedi.Ni byiza pe!! None hari indirimbo nkunda cyane yitwa Missisipi niyo muri 1975. Ariko ndayikunda none ushobora kuyibona kuri YouTube, ni groupe y’abokobwa 3 n’abahungu 3, byashoboka ko waza yisobanura en kinyarwanda. Uzaba ukoze

Vincent yanditse ku itariki ya: 19-06-2025  →  Musubize

Murakoze cyane, muranshimije sinarimbazi.

Vincent yanditse ku itariki ya: 14-06-2025  →  Musubize

Murakoze cyane, muranshimije sinarimbazi.

Vincent yanditse ku itariki ya: 14-06-2025  →  Musubize

Tubashimira uburyo gahunda zanyu ziba zisobanutse ziratunyira cyane.

Ubusabe: bitabagoye mwanyereka isura (photo)ya Ben Nganji.
Murakoze .
Turabakunda !!!

Tuyisenge Bernard yanditse ku itariki ya: 23-01-2025  →  Musubize

Umunyamakuru w’imikino Prudence Nsengumukiza aba hehe KO tutakimwumva?

Benimana Jean Moïse yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka