Menya itandukaniro ry’ibirahure birinda telefone kumeneka

Kubera ko telefone zigezweho zizwi nka smart phone zikoze mu buryo zishobora kwangirika ubusa, abazikoze bateganyije n’ibirahure byo kuzirinda (screen protector), kugira ngo zidashwaraduka cyangwa zikaba zameneka igihe zituye hasi zikazamo imitutu ituma ikirahure kidakora neza.

Hari ubwoko bubiri bw'ibirahure birinda telefone kumeneka, Tempered glass na Ceramic screen protector
Hari ubwoko bubiri bw’ibirahure birinda telefone kumeneka, Tempered glass na Ceramic screen protector

Ibirahure birinda smart phone kwangirika birimo ubwoko bubiri: Ceramic screen protector na Tempered glass.

Tempered glass

Ni ikirahure kibonerana kandi cyoroshye ku buryo iyo kiri kuri telefone ubona nta kintu kigaragara yahindutseho, kandi kikaba kinyerera cyane nk’uko n’ubundi n’icyakoranywe na telefone kinyerera.

Ubu bwoko bw’ikirahure ni bwo bumenyerewe na benshi kuko gihenduka (1500-2000FRW), ariko kikagira inenge yo kwangirika ubusa igihe telefone yituye hasi cyangwa gushwaraduka igihe itari mu gifuniko cyabigenewe.

Ibyiza n’ibibi bya tempered glass

Akenshi iyo telefone yituye hasi iriho ikirahure cya tempered glass, ibyago byo kumeneka kwacyo biba biri ku cyigero cya 95%, ku buryo bishobora no kugera ku kirahure cya telefone.

Ku rundi ruhande ariko, nubwo iyi ari inenge, igihe ikirahure cyakoranywe na telefone cyangiritse, ubasha kubibona ukajya kugihinduza hakiri kare.

Ceramic screen protector

Ni ikirahure gifite umumaro umwe n’uwa kigenzi cyacyo mu kurinda telefone igihe yituye hasi, ariko bigatandukanira mu gukomera, kunyerera, kubonerana, no mu giciro birumvikana kuko icya Ceramic kigura hagati ya 3000 na 4000FRW.

Iki kirahure gisa n’icyorosheho igihu bigatuma kitishushanyaho intoki, ntigishwaraduka ubusa kandi ntikijya kimeneka iyo telefone yituye hasi.

Ibyiza n’ibibi bya ceramic screen

Nubwo ikirahure cya ceramic screen protector gikomera ntikinishushanyaho intoki, si ikirahure cyagenewe uwo ari wese. Aha simvuga mu rwego rw’igiciro; ndavuga mu rwego rw’uko twitwara mu buzima bwa buri munsi n’akazi dukora.

Niba uri umuntu w’indangare, ukunda kwandarika telefone cyangwa kuyishyira ahantu ishobora kwitura hasi mu buryo bworoshye, inama nakugira ni ugukoresha tempered glass, ceramic screen protector ukakirekera abazi kwitwararika.

Iyo telefone iriho ceramic screen protector yituye hasi cyane ikaba yameneka mu kirahure, ntabwo ubimenya kuko ntushobora kubona imitutu iri imbere ku kirahure cyakoranywe na telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka