Menya amagambo bavuze bwa nyuma (IGICE CYA KABIRI)

Muri iki cyegeranyo, harimo amagambo ya nyuma n’ubutumwa bwasizwe n’abantu b’ibyamamare babayeho mu buzima butandukanye, aribo: Mahatma Gandhi, Edson Arantes do Nascimento (Pelé), Nelson Mandela na Kobe Bean Bryant.

Mahatma Gandhi

Mahatma Gandhi, ni Umuhinde wari umunyamategeko waharaniye ubwigenge bw’igihugu cye no kukirinda kuvogerwa n’abakoloni b’Abongereza akoresheje uburyo bw’amahoro (non-violence resistance).

Gandhi warangwaga no gusenga cyane, ku munsi we wa nyuma, yari ari mu isengesho ryari ryahuje amatorero atandukanye mu mujyi wa Delhi mu Buhinde, aho yishwe arashwe n’agatsiko k’intagondwa zakoranaga n’abakoloni, zamurashe amasasu atatu mu gituza ku itariki 30 Mutarama 1948.

Ikinyamakuru Britannica cyakurikiranye amateka ye, cyemeza ko Mahatma Gandhi wishwe ku myaka 78, atarashiramo umwuka ngo yaragize ati “He Ram, He Ram” bisobanura ngo Mana yanjye, Mana yanjye!

Edson Arantes do Nascimento (Pelé)

Edson Arantes do Nascimento wamamaye ku izina rya Pelé muri ruhago mpuzamahanga, yitabye Imana 29 Ukuboza 2022 azize kanseri ku myaka 82. Pelé wigeze no kuba Minisitiri wa Sport muri Brésil, yakinweho filimi zishingiye ku buzima bwe zirimo: Victory (1981), Forever (2004), The Birth of a Legend (2016), n’iyo bise Pelé (2021).

U Rwanda narwo rwamwitiriye ikibuga cy’umupira w’amaguru kitwaga Stade Régional ya Nyamirambo, ubu kitwa Kigali Pelé Stadium, cyatashywe ku mu garagaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infatino tariki 15 Werurwe 2023.

Pelé yatsindiye ikipe ya Brésil ibitego 77 mu mikino 92, anegukana ibikombe bitatu by’isi mu 1958, 1962 no mu 1970. Mbere yo gushiramo umwuka, ikinyamakuru Onuaonline.com cyo muri Ghana, kiremeza ko Pelé yavuze aya magambo: “There will be another great player for Brazil.” Bisobanura ngo Brésil izabona undi mukinnyi w’umuhanga.

Nelson Mandela

Nelson Mandela, yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo na perezida wa mbere watowe binyuze mu nzira ya demukarasi isesuye mu 1994. Kubera icyubahiro yahabwaga na n’ubu agihabwa n’abanyagihugu, Mandela bamuhamagaraga Madiba, izina rye rya gakondo risobanura amafaranga.

Yamenyekanye cyane mu rugamba rwo kurwanya ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura ku butegetsi bw’abazungu (1948-1990), muri politike ya ruvumwa bise Apartheid yamaganywe n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe cya Apartheid, Mandela na bagenzi be benshi, batawe muri yombi barafungwa, abandi baricwa, we aguma mu buroko guhera mu 1962 kugeza mu 1990, hashize imyaka ine atorerwa kuyobora igihugu afite imyaka 72 kugeza mu 1999.

Yitabye Imana tariki 03 Ukuboza 2013 ku myaka 95, azize indwara y’ubuhumekero yari amaranye igihe kirekire. Ikinyamakuru The Atlantic cyakurikiranye ubuzima bwe kugeza ku munota wa nyuma, cyemeza ko mu ijambo rirerire Mandela yavuze mu minsi ye ya nyuma, yarisoresheje interure igira iti “Now I can die in peace” bisobanura ngo ubu noneho nshobora gupfa ntuje.

Kobe Bryant

Kobe Bean Bryant yari umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika wabigize umwuga, aho bakundaga kumwita The Black Mamba (Incira y’umukara), kubera ukuntu yari umuhanga mu kuboneza umupira mu gitebo ari ryo zamu, aho yabaga ahagaze hose mu kibuga.

Mu buzima bwe nk’umukinnyi wabigize umwuga, Kobe yamaze imyaka 20 akiniria ikipe ya Los Angeles Lakers mu Ishyirahamwe rya NBA (National Basketball Association).

Yavutse muri Kanama 1978, yitaba Imana muri Mutarama 2020 azize impanuka y’indege ya kajugujugu n’abo bari kumwe bose icyenda, barimo umwana we w’umukobwa witwaga Gianna Onore Bryant wari ufite imyaka 13.

Kubera ko abo bari kumwe bose ntawarokotse, nta muntu n’umwe ushobora kumenya ijambo rya nyuma Kobe Bryant yavuze, ariko ku mbuga nkoranyambaga nyinshi hariho ubutumwa bw’amashusho n’ijwi rye, yasize mbere yo kujya muri urwo rugendo rwabaye urwa nyuma.

Kobe yaragize ati “Muraho mwese, mumbabarire sindibubashe kuba hamwe namwe iri joro, ariko nifuzaga gufata uyu mwanya kugira ngo ngire ibitekerezo nsangira namwe mwese.
Ntushobora kubuza abantu kugerageza kukubuza kugera ku nzozi zawe, ariko wowe ushobora kuzibuza kuba impamo.

Isomo mpa agaciro cyane mu buzima, ni uko ari iby’ingenzi cyane gukunda ibyo ukora. Niba ukunda ibyo ukora kandi bikaba biguha umunezero, ubwitange ubishyiramo no kudacika intege ni byo bikugeza ku musaruro.

Iyo uzi neza ko ubishyiramo imbaraga zawe zose, nta kintu gishimisha nk’icyo muri iyi si. Ndabashishikariza guhora mugira amatsiko, mugahora mushakisha ibyo mukunda kandi mugakomeza gukora cyane n’igihe mwabigezeho. Inzozi zanyu ni mwe zireba.

Ndifuza kubabwira ko mbatekereza, mbashyigikiye kandi mbari inyuma iteka ryose. Mugire amahoro”

Umva ubutumwa bwa Kobe hano:

https://www.tiktok.com/@boltmotivation/video/7251010615504915717

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka