Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania.

Abazi Lt Gen Muhoozi bavuga ko yakuze atinya Imana nk'Umukirisitu
Abazi Lt Gen Muhoozi bavuga ko yakuze atinya Imana nk’Umukirisitu

Amavu n’amavuko

Mu 1979, Muhoozi n’ababyeyi be bavuye mu buhungiro muri Tanzania basubira muri Uganda nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, ariko hashize umwaka umwe gusa yongeye kwisanga mu buhungiro muri Kenya ari kumwe na nyina na bashiki be batatu nyuma y’amatora yo mu 1980.

Ni amatora ataravuzweho rumwe n’abaturage ndetse akurikirwa n’ubushyamirane bwatumye hatangira intambara bise iyo gutsimbarara (resistance war), yari iyobowe na se mu nyeshyamba za National Resistance Army (NRA).

Mu 1982, Muhoozi, bashiki be na nyina bavuye muri Kenya berekeza muri Sweden bahunze iterabwoba bari batangiye gushyirwaho n’ubuyobozi bw’icyo gihugu. Mu ntangiriro za 1986, bagarutse muri Uganda nyuma y’intsinzi y’abari inyeshyamba za NRA.

Uburezi

Muhoozi Kainerugaba yize amashuri abanza ku ishuri rya Kampala Parents School. Ayisumbuye ayiga kuri King’s College Buddo, akomereza ku ishuri rikuru ryitiriwe Mutagatifu Mariya (Mary’s College) rya Kisubi, aho yarangirije mu 1994 akajya muri Kaminuza Nottingham University mu Bwongereza ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri y’Ubumenyi mu bya Politiki (BA in Political Science).

Akazi ka Gisirikare

Muhoozi Kainerugaba yinjiye muri UPDF mu 1999 afite ipeti ryo mu rwego rwa kadete (officer cadet). Yize no mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza (Royal Military Academy Sandhurst), ritanga imyitozo ku basirikare bakuru mu Mujyi wa Camberley. Sandhurst, ni rimwe mu mashuri makuru ya gisirikare yihagazeho kandi ahenze ku Isi, bamwe mu bayobozi baryizemo barimo: Sir Winston Churchill w’Ubwongereza, Umwami Abdallah bin Hussein wa Jordan na Lt Gen Sir Seretse Khama wabaye Perezida wa Botswana.

Ibigwi bya gisirikare

Nk’umusirikare mukuru mu Ngabo z’igihugu, Muhoozi yahawe inshingano zitandukanye ku rwego rwo hejuru zirimo kuyobora umutwe w’abasirikare kabuhariwe mu kurwana (Special Forces Commander). Yanayoboye ibitero byo gutsimbura umwanzi no kubohora ingwate mu bihe bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba afite ibigwi bihambaye mu gisirikare
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba afite ibigwi bihambaye mu gisirikare

Mu 2004, yayoboye ndetse agira n’uruhare mu gikorwa cyo kubohora abantu bari bafashwe bugwate n’inyeshyaba barimo abakozi batatu bo mu biro bya Minisitiri w’amazi, ubutaka n’ibidukikije, Miria Mutagamba.

Mu 2007, yayoboye urugamba rwatsimbuye abarwanyi b’Abayisilamu bo mu nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) mu gace ka Bundibugyo, iyo mirwano yaguyemo abarwanyi 80 ku ruhande rw’umwanzi n’umuyobozi wungirije wa ADF.

Mu 2008, Muhoozi yoherejwe nk’umuyobozi w’Ingabo wungirije mu gitero bise ‘Operation Lightening Thunder’ muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asobanurira Museveni mu gihe cy'imyitozo y'abasirikare
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asobanurira Museveni mu gihe cy’imyitozo y’abasirikare

Igisirikare cya UPDF cyavuze ko icyo gitero cyageze ku ntego yacyo, yo guca intege abarwanyi b’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) mu gace ka Garamba, kari mu mashyamba y’inzitane ya RDC, umuyobozi wazo Joseph Kony agahungira muri Repubulika ya Centre Afrique.

Imiterere

Abantu babana na Muhoozi umunsi ku munsi bavuga ko ari umuntu urangwa no gutegana amatwi ubushishozi, uzi gukemura ibibazo, ucisha macye kandi akamenya gusabana n’abantu b’ingeri zose ari abasirikare, abanyapolitiki, abacuruzi, agakunda no gusoma cyane cyane ibitabo bivuga ku gisirikare no kuri politiki. Nawe ubwe yanditse igitabo yise ‘Battles of the Ugandan Resistance: A Tradition of Manoeuver’.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunda gushyigikira siporo zitandukanye, akaba nawe ubwe yarakinnye Basketball n'imikino njyarugamba
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunda gushyigikira siporo zitandukanye, akaba nawe ubwe yarakinnye Basketball n’imikino njyarugamba

Akunda siporo zitandukanye akanashyigikira amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes. Mu bwana bwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakinnye Basketball mu ishuri rya St Mary’s College Kisubi, yiga n’imikino njyarugamba (martial arts).

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunda gutembera no guhura n’abantu bafite ibitekerezo by’ingirakamaro baturutse mu mico n’ahantu hatandukanye, abamuzi neza bakemeza ko yakuze arangwa no gutinya Imana nk’umuntu w’Umukirisitu kuva yakwiyemeza kuba ‘umukizwa’ akiri mu mashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka