Inzovu na zo zishyingura abana bazo iyo bapfuye (Ubushakashatsi)

Inzovu zo muri Aziya ziririra abana bazo iyo bapfuye zikanabashyingura nk’uko byagaragajwe n’ubukashashatsi bwazikozweho.

Igitangazamakuru cya RTS cyo mu Busuwisi, cyanditse ko ubushakashatsi bushya bwakozwe ku nzovu bugatangazwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2024, muri ‘Journal of Threatened Taxa’ bwagaragaje ko mu gihe abashakashatsi barimo bakora ubushakashatsi babonye ahantu hatanu hashyinguwe abana b’inzovu, kandi igihe cyose barashyinguwe n’inzovu mu Majyaruguru ya Bengale mu Buhinde, aho hose babonye inzovu zarashyinguye abana bazo bapfuye, byabaye hagati y’imyaka ya 2022-2023.

Iyo inzovu zishyingura zibanda cyane ku guhisha umutwe n'umutonzi
Iyo inzovu zishyingura zibanda cyane ku guhisha umutwe n’umutonzi

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko inzovu zo mu gasozi zo muri Aziya, ziririra abana bazo iyo bapfuye zikavuza induru kubera umubabaro ndetse zikanabashyingura.

Ubusanzwe inzovu zivugwaho kuba zigira ubwonko bubika ibintu cyane ku buryo inzovu iba ishobora kwibuka ikintu cyayibayeho nubwo haba hashize imyaka myinshi. Gusa ibyo kuba igira imyitwarire ijya gusa n’iy’abantu mu gihe yapfushije ni ibintu bitari bisanzwe bizwi, kuko byari byarakozweho ubushakashatsi bukeya.

Ubwo bushakashatsi ku nzovu n’imyitwarire zigira iyo zapfushije bwakozwe n’Abashakashatsi mu bya siyansi b’Abahinde, bemeje ko imyitwarire y’inzovu n’imihango zikora mu gihe zapfushije imeze nk’iy’abantu.

Abo bashakashatsi bavuze ko bitegereje uko inzovu zisohoka mu ishyamba zitwaye umurambo w’icyana cy’inzovu cyapfuye, ziwutwara zifashe umutonzi cyangwa se amaguru, ziwujyana mu murima w’icyayi ahantu zari zabanje gutegura mbere mu mugende unyuramo amazi, ariko bigaragara ko hadakunze kugera abantu, zishyiramo uwo murambo buhoro buhoro, nyuma zirenzaho itaka. Gusa kuko inzovu zishyingura umurambo ugaramye, amaguru n’amaboko ntabwo aba atabye neza asigara agaragara hejuru.

Abo bashakashatsi b’Abahinde bakomeje bavuga ko biba ari ibintu biteye agahinda cyane, bakurikije ibyo babonye kuri buri hantu hashyinguye icyana cy’inzovu bageze bakahakora ubushakashatsi.

Parveen Kaswan, usanzwe akora muri serivisi z’amashyamba mu Buhinde na Akashdeep Roy, umushakashatsi mu Kigo cyo mu Buhinde gishinzwe Uburezi n’Ubushakashatsi mu bya Siyansi ni bo bakoze ubwo bushakashatsi ku hantu hatanu inzovu zashyinguye abana bazo mu Majyaruguru ya Bangale.

Mu isuzuma abo bashakashatsi bakoze rya nyuma y’urupfu rw’ibyo byana by’inzovu aho babonye byashyinguwe, ryagaragaje ko bitatu muri byo byari ibigore, ibindi bibiri ari ibigabo. Ikindi cyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ni uko ibyo byana by’inzovu uko ari bitanu byapfuye bifite hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe, kandi ko byose byazize urupfu rusanzwe rwatewe no kunanirwa guhumeka neza cyangwa se indwara ya ‘infection’.

Inzovu zishyingura abana bazo
Inzovu zishyingura abana bazo

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ibyana by’inzovu ari byo byonyine bishyingurwa n’inzovu, ariko izikuze zo zidashyingurwa kuko gutwara imirambo yazo bitashoboka, bitewe n’uko ziba zireshya ndetse n’uburemere bwazo. Kuko muri ibyo byana byashyinguwe harimo ibyo inzovu zakoze urugendo rurerure zijya kubishyingura rimwe na rimwe urugendo rumara amasaha 48.

Uretse inzovu yapfushije, hari n’izindi ziyiherekeza, kuko aho muri uwo mugende wo mu cyayi, aho icyana kimwe cy’inzovu cyari gishyinguye, byagaragaye ko hari hari n’izindi nzovu zigera kuri 15, kandi zose zarengeje itaka ku murambo nyuma y’uko ushyizwe mu mwobo uba upima sentimetero zigera kuri 65.

Akashdeep Roy yavuze ko gushyingura ibyana by’inzovu bigaramye ari byo bituma inzovu nyinshi zishobora kugira uruhare mu gushyingura, kandi ko gutaba umutwe n’umutonzi ari byo zifata nk’ibya ngombwa kugira ngo bitaribwa n’izindi nyamaswa z’indyanyama.

Yakomeje avuga ko uko gushyingura kw’inzovu, kugaragaza ubwenge bwinshi bwazo kuko zidashyingura hafi y’aho abantu batuye kuko bazirogoya, ikindi zihitamo ahantu horoshye zishobora gucukura umwobo.

Muri rusange, inzovu zari zisanzwe zizwiho kuba zikundana hagati yazo, ko zigira ubufatanye, ariko ibyo kuba zishyingura mu butaka, byagaragaye bwa mbere kuri izo zo muri Aziya.

Gusa, ngo hari inzovu zo mu mashyamba ya Afurika zari zarakozweho ubushakashatsi bucyeya, bugaragaza ko iyo inzovu zipfushije mugenzi wazo, zitwikiriza umurambo ibishami by’ibiti n’ibibabi nyuma zikamara amasaha menshi zikikije umurambo wa mugenzi wazo wapfuye.

Umurambo w'icyana cy'inzovu ukururwa n'imwe mu nzovu nkuru zijya kuwushyingura mu murima w'icyayi
Umurambo w’icyana cy’inzovu ukururwa n’imwe mu nzovu nkuru zijya kuwushyingura mu murima w’icyayi

Byari bisanzwe bizwi ko inzovu zo mu mashyamba ya Afurika zikomeza gusura umurambo wa mugenzi wazo wapfuye uko ugenda ubora, ariko ubushakashatsi bushya ku nzovu zo muri Aziya wagaragaje ibindi, kuko ngo abaturiye aho zashyinguye ibyo byana, bumvise zirira nk’izivuza induru cyane, bimara iminota hagati ya 30-40, nyuma ziragenda kandi ntizagaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka